U Rwanda na Boeing baganiriye ku guteza imbere ubwikorezi mu ndege
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB)na Sosiyete mpuzamahanga ikora indege za Boeing bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda no gushyigikira intego yarwo yo kuba igicumbi cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ndetse n’ubukerarugendo mu karere.
Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Gicurasi, byahuje Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, n’intumwa za Boeing zari ziyobowe na Amine Benkirane, ushinzwe iyamamazabikorwa ry’indege z’ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abo bayobozi bibanze ku buryo bwo guteza imbere inzego zitandukanye z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, uburyo bwo gushora imari no gutera inkunga ibikorwa by’indege, ubwikorezi bw’imizigo ndetse no kongera uburyo bwo kugera ku masoko mpuzamahanga yoherezwaho ibicuruzwa.
Impande zombi zanaganiriye ku buryo u Rwanda rwakomeza kwiyubaka nk’ihuriro rikomeye mu karere mu gutwara abagenzi n’imizigo binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere. Ibi biganiro biri mu cyerekezo kigari cy’u Rwanda cyo gukomeza guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagamijwe gushyigikira ubucuruzi, ishoramari ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo.
Imibare ya RDB igaragaza ko urwego rw’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, mu Rwanda bukomeje kwiyongera aho indege za RwandAir zatwaye toni 6 113 z’imizigo mu 2024 zivuye kuri toni 4 595 mu 2023.
Abayobozi ba RwandAir batangaje ko iteganya kurenza inshuro ebyiri umubare w’abagenzi itwara, ikava ku barenga gato miliyoni 1 yatwaye mu 2023/24 ikagera kuri miliyoni 2.1 mu 2028/29. Ibi biteganyijwe kugerwaho binyuze mu kugura indege nshya, kongera ingendo ndetse no gukorana n’ibindi bigo by’ubwikorezi bwo mu kirere.
Iyi ntego iri muri Gahunda y’Ingamba z’Urwego rw’Ubwikorezi ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu (2024-2029) igaragaza ubwikorezi bwo mu kirere nk’inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Boeing ni sosiyete y’Abanyamerika ikora indege n’ikoranabuhanga ryo mu kirere, ndetse iri mu zikomeye ku Isi mu gukora indege zitwara abagenzi, ibikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure aho ikorana n’abakiliya bo mu bihugu birenga 150 byo ku Isi.
