U Rwanda rurasangiza ibihugu bigize g7+ ubunararibonye mu miyoborere
Ihuriro ry’ibihugu 20 byagizweho ingaruka n’intambara, cyangwa se biri mu nzira zo kwiyubaka (g7+) ryohereje intumwa mu ruzinduko rw’akazi rw’icyumweru i Kigali rugamije ku kwigira ku mwihariko w’imiyoborere y’u Rwanda yatanze umusaruro w’intangarugero mu ruhando rw’amahanga.
Uru ruzinduko rwatangiye tariki ya 25 rukazasoza ku ya 30 Gicurasi 2026, rukomeje gufasha izo ntumwa kurushaho kwigira ku buryo u Rwanda rwikuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukubaka inzego zishikamye ndetse rukarushaho kuba intangarugero mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Uruzinduko rw’iryo tsinda rushingiye kandi ku kurushaho gufasha ibihugu bigize g7+ kungukira byinshi ku bunararibonye bw’u Rwanda no kwimakaza ubutwererane mu birebana n’imiyoborere, guhuza ibikorwa by’amahoro, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibikorwa by’urwo ruzinduko biyobowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu (Rwanda Cooperation), kikaba gikomeje guhuza izo ntumwa n’abahagarariye ibigo bitandukanye mu Gihugu.
Muri urwo ruzinduko kandi, abahagarariye Ubunyamabanga Bukuru bwa g7+ bagenda bagirana ibiganiro n’abahagarariye inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho gusobanukirwa intandaro y’iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko hibandwa ku ngamba zafashije kubaka inzego zishikamye n’imiyoborere itagira n’umwe iheza inyuma.
Iryo tsinda rirahura n’abahagarariye inzego nkuru za Leta kugira ngo barusheho kubasobanurira inkomoko y’umusaruro u Rwanda rwishimira kugeraho mu myaka 32 ishize rwibohoye imiyoborere mibi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyibandwaho ni ukwigira ku buryo himakajwe ubumwe n’ubudaheranwa mu Gihugu, uburere mboneragihugu, kwegereza ubuyobozi abaturage, imiyoborere myiza ndetse no kurushaho kunoza serivisi za Leta hifahishijwe ikoranabuhanga, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari ndetse no kwimakaza gahunda zihindura imibereho n’iterambere by’abaturage.
Mu nzego bagomba guhura na zo harimo Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Inzego z’ibanze, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urwego rw’Umuvunyi, Kaminuza y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.
Uru ruzinduko kandi rwitezeho gufasha izo ntumwa kurushaho gusobanukirwa ibituma u Rwanda rurushaho gukurura ishoramari mpuzamahanga, uko runoza ububanyi n’amahanga ndetse n’ibiganiro bihuza Leta n’abikorera.
By’umwihariko abo bashyitsi biteguye kwigira byinshi ku buryo u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za Leta binyuze ku rubuga Irembo, kimwe n’izindi ngamba zashyiriweho gutanga umusaruro ufatika mu iterambere.
G7+ ni Umuryango watangiriye i Dili muri Timor-Leste mu mwaka wa 2010, ukaba uhuriza hamwe ibihugu bikomeje guhura n’intambara cyangwa biri kuyisohokamo bifite n’ibibazo by’imiyoborere n’imikorere y’inzego.
Uwo Muryango ufite intego nyamukuru wo guhindura imyumvire y’uko iterambere mpuzamahanga ry’ibihugu bicyiyubaka rigomba gushingira ku guhabwa inkunga z’amahanga ahubwo bikimakaza iterambere rishingiye ku biganiro byimakaza ubwubahane.
Uyu Muryango uvugwaho kuba waragize uruhare rukomeye mu kugera ki ntego ya 16 y’Intego z’Iterambere Rirambye yibanda ku mahoro, ubutabera no kubaka inego zikomeye hagaijwe kugera ku Cyerekezo 2030 cy’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu Muryango ugizwe n’ibihugu birimo Afghanistan, u Burundi, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Comoros, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Papua New Guinea, São Tomé & Príncipe, Sierra Leone, Ibirwa bya Solomon, Somalia, Sudani y’Epfo, Timor-Leste, Togo na Yemen, ukaba ufite Ambasade Ihoraho mu Muryango w’Abibumbye.
Imiyoborere y’u Rwanda ishingiye ku kwishakamo ibisubizo
Mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye imiyoborere mibi, rwagiye rugaragaza umwihariko ukomeye mu miyoborere ishingiye ku kwishakamo ibisubizo aho gutegera amaboko akava imuhana. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibisubizo byagiye bishakwa bishingiye ku muco nyarwanda n’amateka yarwo kugira ngo rwikure mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwubake ubumwe n’iterambere rirambye.
U Rwanda rwashyizeho uburyo budasanzwe bwo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa ko bwigana amahanga, rushyiraho Inkiko Gacaca zaciye imanza za Jenoside zikabakaba miliyoni ebyiri mu myaka 10, ibintu impuguke mu butabera zihamya ko bitari gushoboka munsi y’imyaka 100 iyo zijya mu nkiko zisanzwe.
Mu butabera kandi, hashyizweho Urwego rw’Abunzi aho Komite z’abaturage zitorwa ku rwego rw’Imirenge n’Utugari kugira ngo bakemure amakimbirane mato mu baturage baziye mu mahoro, bityo bikagabanya ubwanzu mu nkiko.
Mu bindi bikorwa byashinze imizi mu miyoborere byabaye umusingi w’iterambere harimo Umuganda, nk’igikorwa rusange gikorwa n’abaturage bose rimwe mu kwezi, kigamije kubaka Igihugu no kwimakaza ubusabane.
Mu kurushaho kwimakaza imiyoborere ibaza inshingano abayobozi, hashyizweho uburyo bw’Imihigo aho abayobozi mu nzego zose basinya amasezerano y’ibyo bazageza ku baturage buri mwaka, bakazabibazwa.
Iyo miyoborere kandi yegerejwe abaturage yabahaye ububasha, imbaraga nyinshi zikurwa mu buyobozi bukuru bw’Igihugu zishyirwa mu Turere, Imirenge, Utugari, n’Imidugudu, aho abaturage bafite uruhare runini mu bibakorerwa.
Imiyobore ishingiye ku kwishakamo ibisubizo yongererwa imbaraga no kwimakaza amahame shingiro nk’uburinganire, kurwanya ruswa n’akarengane, umutekano n’isuku.
Imiyoborere myiza kandi irushaho kwimakazwa hifashishijwe iterambere ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, aho usanga serivisi za Leta umuturage azibona ari gake ahuye n’umuyobozi uwo ari we wese, bikagabanya ruswa, itekinika n’igihe cyatakaraga bategereje guhabwa serivisi ku biro.





