Amavubi yatangaje abakinnyi 24 azifashisha mu mikino ya gishuti
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stephen Constantine, yatangaje abakinnyi 24 azifashisha mu mikino ya gishuti iteganyijwe mu kwezi gutaha yitegura imikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika. Amavubi azakina na Comoros ku wa 6 Kamena ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026. Abazamu abahamagawe ni Niyongira Patience wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC ndetse na Kwizera Olivier wa Rayon Sports.
Ba myugariro bahamagawe ni Mutsinzi Ange wa Zira FK yo muri Azerbaijan, Niyigena Clement wa APR FC, Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion, Nshimiyimana Yunus wa APR FC, Byiringiro Jean Girbert wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa AEL LIMASSOL, Niyomugabo Claude wa APR FC.
Abakina hagati ni Emeran Noam Fritz wa Groningen FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Kury Johan Marvin wa AC Bellizona, Mugisha Bonheur wa Al Masry, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Gueulette Samuel Marie wa Raal La Louviere, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Jamus SC.
Abakina basatira izamu bahamagawe ni Nshuti Innocent wa Al Wafaq, Uwineza Rene wa Kiyovu Sports, Biramahire Abeddy wa Assabah, Mickels Joy Slayd wa Karvan FK, Uwiyaremye Fidali wa Kiyovu Sports ndetse na Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.
Bimwe mu byatunguranye kuri uru rutonde ni uko umukinnyi wafashije cyane amavubi gutwara igikombe cy’Isi cya FIFA Series Leroy Jacques Mickels atarugaragayeho.


