Korali Ambassadors of Christ igiye kwizihiza imyaka 30 imaze

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, yatangiye imyiteguro y’igitaramo n’ibirori byo kwizihizamo imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Mu itangazo iyi korali yageneye abanyamakuru, yavuze ko icyo gitaramo kizaba tariki ya 30 Kanama 2026, ndetse ko yahisemo gutangira imyiteguro ikora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, aho kwibanda gusa ku myitozo y’indirimbo nk’uko bisanzwe bikorwa.

Iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana ni yo yanditse amateka yacu”, igaragaza urugendo rw’ivugabutumwa abagize Korali Ambasadors of Christ bamazemo imyaka 30, rurimo ubuhamya, ubutabazi n’ibitangaza bavuga ko bakorewe n’Imana. Iyo korali yavuze ko yifuza ko kwizihiza iyo myaka 30 bitaba ibyo kwishimira ibyagezweho gusa, ahubwo bikajyana no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Itangazo ryayo rigira riti: “Mu myaka 30, Korali yagejeje ubutumwa bwiza kuri benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana, isanamitima ku Banyarwanda n’abandi bose bari bakeneye ibyiringiro. Abantu b’ingeri zitandukanye barakijijwe binyuze mu biterane byabereye mu Rwanda no hanze yarwo. Ni yo mpamvu twateguye ibindi bikorwa bifatika bifitiye akamaro rubanda mbere yo kwizihiza imyaka 30.”

Mu bikorwa iyi korali imaze gukora harimo gutera ibiti 30 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, bishushanya imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa. Yavuze ko ibyo biti bisobanura gukura, kuramba no gukomeza kugira umumaro muri sosiyete. Tariki ya 21 Gashyantare 2026, abagize iyo korali basuye urubyiruko ruri mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho abantu basaga 4 500 bakijijwe binyuze mu bikorwa by’ivugabutumwa bahakoreye.

Ku wa 15 Gicurasi 2026 na bwo, abagize Ambassadors of Christ basuye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Runda mu Karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kubakomeza no kubafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere.

Biteganyijwe ko ibiriro n’igitaramo byo kwizihiza imyaka 30 kizabera muri BK Arena, aho bazasangira n’abakunzi babo ibyishimo by’urugendo rw’ivugabutumwa bamazemo imyaka 30. Korali Ambassadors of Christ yatangiye ivugabutumwa mu 1996, ikaba yaramenyekanye cyane kubera indirimbo zinyuranye zubakiye ku butumwa bwo kwizera, gukomeza abantu no kuramya Imana.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE