Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahaye serivise z’ubuvuzi abasaga 400

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahaye serivise z’ubuvuzi abasaga 400

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) muri Repubulika ya Santarafurika, zahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga 410 bavanywe mu byabo n’intambara, bacumbitse mu nkambi ya Gobolo 1 iri mu mujyi wa Bria. Izi serivise zatanzwe ku wa 25 Gicurasi 2026, mu rwego rw’ibikorwa bibanziriza kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Abibumbye uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2026.

Abantu bavanwe mu byabo bari muri iyo nkambi ni abo mu bice bitandukanye bya Santarafurika n’abandi bavuye mu gihugu cya Sudan kubera intambara. Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenzura n’ubuziranenge bwa serivise z’ubuzima mu karere ka Haute-Kotto, Ponombo Felix yashimiye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku nkunga y’ubutabazi baha abaturage.

Yagize ati: “Dushimiye abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA baje kuvura abavanywe mu byabo n’intambara bari mu nkambi ya Gobolo 1 indwara zitandukanye. Bigaragaza ubufatanye hagati ya MINUSCA n’abaturage bo muri Bria.”

Bamwe mu bavuwe izo ndwara bishimiye ubuvuzi bahawe ndetse bagaragaza ko banyuzwe n’uburyo bwafatwa n’Ingabo z’u Rwanda basaba ko ibikorwa nk’ibyo byakomeza. Serivise z’ubuvuzi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri imbere, kuvura amenyo, ubuvuzi bw’abagore n’ababyeyi, ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi.

Ingabo z’u Rwanda zavuye abantu basaga 400 muri Santarafurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Birashoboka kuvugana n’uwapfuye? Icyo Bibiliya n’ubushashatsi bibivugaho 28 Ukwakira 2026 Saa 17:11
  2. Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA 28 Ukwakira 2026 Saa 16:22
  3. “Nta watwumvaga”: Impamvu urubyiruko rwa Gen Z rwishora mu myigaragambyo i Burayi 28 Ukwakira 2026 Saa 15:33
  4. Brig. Gen. Karuretwa yasabye abayobozi gushyira umuturage ku isonga 28 Ukwakira 2026 Saa 15:27
  5. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44