Icyo Eid al-Adha isobanuye mu idini rya Islam

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, hirya no hino mu Rwanda no ku Isi bizihije umunsi bise uw’igitambo (Eid al-Adha) mu gihe abandi bari mu mutambagiro mutagatifu i Makkah muri Arabia Saudite.

Nubwo uwo munsi wizihizwa buri mwaka hari abantu batarasobanukirwa icyo uvuze n’aho utandukanira n’undi munsi mukuru w’abayoboke b’idini ya Isilamu, uba wayibanjirije uzwi nka Eid Al Fitri.

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya iragufasha gusobanukirwa impamvu z’uwo munsi n’umutambagiro mutagatifu.

Eid al-Adha ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri ku wa 10 w’ukwezi kwa Dhul Hijjah (Ukwezi kwa 12 kuri kalendari ya y’Abayisilamu/ Hijri), uba ukurikira umunsi wa Arafat, uba tariki 9, ufatwa nk’umunsi wo kwibuka ukwemera n’ukumvira Imana kwa Ibrahim (Aburahamu), ubwo yari yiteguye gutamba umuhungu we kubera kumvira Imana.

Imyemerere ya Islamu, igaragaza ko nyuma yo kwemera no kwitegura gutamba umwana we w’imfura, Imana yamuhaye intama (igitambo) kugira ngo ayisimbuze uwo mwana. Ikaba ari yo mpamvu witwa umunsi w’igitambo.

Nyuma yo gusenga iryo sengesho rya Eid- Al Adhuha umuyisilam wese ufite ubushobozi ategetswe gutamba mu rwego rwo kuzirikana kubaha Imana byaranze Ibrahim bakabikora guhera ku munsi bizihirijeho umunsi w’Igitambo (Ilaidi) wabereyeho no mu minsi itatu ikurikiraho yose hamwe ikaba iminsi ine.

Kuri uyu munsi ,Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yasabye abayisilam kwigana indangagaciro zaranze Ibrahim.

Ati: “Bayisilam ndabahamagarira kwigana indangagaciro z’Intumwa y’Imana Ibrahim yo kubaha no gukunda Imana, kwirinda ibangikanyamana ndetse no gukunda Igihugu.”

Mu butumwa yatanze harimo ko mu zindi ndangagaciro zarangaga Ibrahim harimo no kwakira abashyitsi no gusangira na bo bityo n’Abayisilam bahamagarirwa gusangira n’inshuti, abavandimwe n’abaturanyi.

Kuri uwo munsi abayisilamu bagira umuco wo gutamba amatungo ku Eid al-Adha, bakayabaga inyama bakazisangira n’abakene.

Sheikh Sindayigaya yongeyeho ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, wateguye inka 1 894 ndetse n’ihene n’intama 1182 byo kwizihiza uyu munsi mukuru w’uyu mwaka. 

Mufti Sindayigaya yavuze ko uwo mubare ushobora no kwiyongera, kandi ko utarimo amatungo azabagirirwa mu ngo no mu baturage ku giti cyabo.

Abanyarwanda 72 bakoze urugendo berekeza muri Arabia Sawudite ku wa 17 Gicurasi, biteganyijwe ko bazagaruka ku wa 6 Kamena nyuma y’iminsi hafi 20.

Mu Rwanda wizihijwe uwo munsi, abayisilamu banishimira ko imirimo yo kubaka umusiguti w’icyerekezo wubatswe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe irimo kugana ku musozo.

Eid Al Adhuha ni umunsi Abayislam batanga igitambo bizihiza ubwo Ibrahim yabikoraga
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 27, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE