Team Manager wa APR FC yahagaritswe ku mirimo ye

Team Manager wa APR FC yahagaritswe ku mirimo ye

Team Manager wa APR FC, Rtd Capt Ntazinda Eric, yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y’amakosa yakozwe ku mukino wa Gorilla FC, ubwo iyi kipe yakinishaga abakinnyi b’abanyamahanga barenze umubare w’abateganywa n’amategeko.

Capt (Rtd) Ntazinda Eric abinyujije ku rubuga rwa Whattsapp yatangaje ko amakosa yakozwe byari ngombwa ko ahanwa.

Atı: “Amakosa twarayakoze kandi aremereye, kandı agomba gukosorwa. Ni byo rero, ni kuriya yahanwe.”

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hakinwe umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, wahuje Ikipe ya APR FC na Gorilla FC.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ikuramo Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène, basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.

Abo banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

Ibyo byari bihabanye n’amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA agenga ko abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga batagomba kurenga batandatu ndetse n’icumi ku rupapuro rw’umukino, bakajya basimburanwa hagati yabo.

Nyuma yo kubona ibyo, benshi bari kuri Kigali Pelé Stadium baguye mu kantu bibaza uko bigenze, ariko Perezida wa Gorilla FC. Mudaheranwa Hadji Youssuf, yahise yandika ibaruwa irega APR FC mbere y’uko umukino unarangira.

Kugeza ubu FERWAFA nta mwanzuro iratangaza kuri iki kirego cyatanzwe n’iyo kipe.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Rtd Cpt Ntazinda Eric yagizwe Team Manager wa APR FC asimbuye Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul.

Mu mwaka umwe yari amaze kuri uyu mwanya yatwaranye na APR FC igikombe cya shampiyona cya 2023-2024 idatsinzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08