Abasaga 1 000 bamaze kuvurwa indwara z’umutima mu myaka 4 ishize mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hamaze kuvurwa abarwayi b’umutima 1 100 mu myaka 4 ishize, bigaragaza ko u Rwanda rumaze kubaka ubushobozi mu kuvura no gukurikirana abarwayi b’umutima bidasabye ko berekeza mu bindi bihugu.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Butera Yvan ubwo yasuraga Laboratwari ikorerwamo ubuvuzi bw’indwara z’umutima hakoreshejwe uburyo bwa ‘Cardiac Catheterization’ ndetse n’Ishami ryita ku barwayi b’umutima barembye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye i Kigali (King Faisal Hospital Rwanda).

Yagize ati: “U Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima. Mbere y’imyaka 4 indwara z’umutima ni zimwe mu mpamvu zatumaga twohereza abarwayi benshi hanze ariko kuva iyo gahunda itangiye tumaze kuvura abarwayi bagera ku 1 100. Ku bufatanye n’abantu batandukanye ntabwo tuvura gusa, ahubwo twigisha n’abaganga b’Abanyarwanda kugira ngo buzarambe, hari bamwe bagiye kwiga mu gihugu cya Israeli hari n’abasoje amasomo bagarutse. Hari n’abandi baturuka hirya no hino mu Karere bakaza kwivuza hano mu Rwanda.”

Kuri ubu, u Rwanda rwamaze kugira inzobere ya mbere mu kuvura indwara z’umutima z’abana hifashishijwe uburyo bwo gutabara budasaba kubagwa, inzobere ya mbere mu kwita ku bana bafite ibibazo bikomeye by’umutima (pediatric cardiac intensivist), ndetse n’inzobere ya mbere mu gutera ikinya abana babagwa umutima (pediatric cardiac anesthesiologist). Aba bose bahuguwe binyuze mu bufatanye bwa Save a Child’s Heart n’Igihugu cya Israel.

Byongeye kandi, hari abandi banyamwuga b’Abanyarwanda bakomeje amahugurwa yisumbuye haba mu Rwanda no mu mahanga mu bijyanye no kubaga umutima, kuvura indwara zawo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, gutera ikinya mu bikorwa byo kubaga umutima no kwita ku barwayi bawo barembye.

Mu Rwanda hamaze kuvurwa abarwayi 1 100 b’umutima mu myaka 4 ishize

Ibi byose bituma abarwayi b’indwara z’umutima barushaho kubona serivisi zibafasha kurokora ubuzima bitabasabye kujya kwivuriza hanze y’Igihugu, mu gihe igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bushingiye ku nzobere zifite ubumenyi n’ubuhanga buhanitse.

Ibi bije nyuma y’uko muri Mutarama 2025, Guverinoma y’u Rwanda yemeje  ibijyanye nuko kubaga umutima ari indi serivisi yiyongereye ku zivurizwa kuri Mituweli.

Yanditswe na NIYIRORA Theogene

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE