Mu myaka 2 amazi ameneka azagabanywa ave kuri 30% agere kuri 15%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize icyumweru 1
Image
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Murwanashyaka Damien yaganiriye n'Abasenateri

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, yatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2028, u Rwanda ruzaba rwagabanyije igipimo cy’amazi ameneka kikava kuri 30% kikagera nibura kuri 15% by’ayakoreshwa yose. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026, ubwo yahaga ibisobanuro Inteko rusange ya Sena mu magambo ku bibazo bari babajije Minisitiri w’Intebe.

Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko hafi 30% by’amazi atunganywa atagera ku bayakeneye kubera kumeneka mu miyoboro, basaba ko hakoreshwa ikoranabuhanga rifasha gutahura no gukumira icyo kibazo.

Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zirimo kubaka imiyoboro mishya, gusana ishaje no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rigaragaza aho amazi amenekera. Yagize ati: “Turimo gushaka uko dutera imbere mu kubaka imiyoboro mishya no gusana ishaje. Dufite intego ko mu myaka ibiri tuzaba tugeze kuri 15%.”

Yongeyeho ko ikoranabuhanga rizifashishwa rizafasha gukurikirana imikorere y’imiyoboro no gutahura vuba aho amazi amenekera kugira ngo hakorwe ibikorwa byo kuyisana bidatinze.

Minisitiri yagaragaje kandi ko mu bihugu byateye imbere, igipimo cy’amazi ameneka kiba kiri hagati ya 5% na 10%, agaragaza ko u Rwanda na rwo rugamije kugenda rugera kuri urwo rwego.

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2024 na 2029, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iteganya ko ingano y’amazi atunganywa buri munsi izikuba hafi kabiri, ikava kuri metero kibe ibihumbi 343 ikagera ku bihumbi 668.

MININFRA iteganya kandi ko NST2 izarangira hubatswe ibilometero 4 600 by’imiyoboro mishya y’amazi, ndetse n’imiyoboro 432 idakora izaba yarasanwe kugira ngo itange serivisi inoze.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE