Rusizi: Uwari umaze imyaka 2 afungiye ubujura yafatanywe televiziyo y’umuturage

Rusizi: Uwari umaze imyaka 2 afungiye ubujura yafatanywe televiziyo y’umuturage

Niyongabo Valens w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi wari utaranamara ukwezi afunguriwe ubujura bwatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 2, yongeye gufatanwa televiziyo igezweho akekwaho kwiba mu nzu y’umuturage.

Bivugwa ko uyu musore yaciye idirishya mu rukerera rushyira tariki ya 8 Ugushyingo 2024, arinjira afata iyo televiziyo, ipantalo imwe  n’umuguru w’inkweto, yikanze ba nyiri urugo ariruka.

Umwe mu baturage bari ahabereye icyaha yavuze ko amakuru yahise agezwa ku buyobozi n’Inzego z’umutekano baramufata. 

Ati: “Bamufashe bugiye gucya, ariko kubera igihunga no kwiruka ngo adafatwa, televiziyo iri mu gaciro k’amafaranga 200.000 yari yayikubise hasi yamenetse.”

Yavuze ko uyu musore wataye ishuri yiga mu wa 5 w’abanza yari yaranabazenegereje afungwa bwa mbere, bakaba bari bagize impungenge afunguwe. 

Afungurwa, umusore we yavugaga ko atazasubira muri izo ngeso, bagakeka ko kwari nko kubafata ku jisho ngo bamwizere azabacucure batakimwikanga.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Gikundamvura Sindayiheba Aphrodice, yahamirije avuga ko ukekwaho ubujura afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugarama.

Ati: “Uwo musore yafatanywe iyo televiziyo yamaze kuyimena kubera kuyirukankana, akaba ari bwo yari agifungurwa n’ubundi akekwaho ubujura. Ni televiziyo yo mu bwoko bwa Flat.”

Avuga ko Gikundamvura ari Umurenge  urimo imirimo myinshi, ku buryo umusore w’imyaka 20 atari akwiye kugaragara mu ngeso z’ubujura kandi hari icyo gukora.

Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo ubujura n’izindi zibangiriza ahazaza cyane ko uwazishoyemo zishobora kumukururira ibyago birimo n’urupfu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  2. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  3. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  4. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  5. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50