Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko ‘guterura icyuma aho kunywa ibyuma’
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kugira umuco wo gukora siporo, birinda ingeso zangiza ubuzima kandi bakarushaho kwiyubaka mu mubiri no mu bwonko.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bwaherekeje amashusho amugaragaza aterura ibyuma, Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko ‘kureka kunywa ibyuma ahubwo babiterura ibyuma, amagambo yakoresheje ashishikariza abantu guhitamo siporo no kwita ku buzima bwabo aho gukurararukira mu nzoga.
Yagize ati: “Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko! Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma. Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!”
Yashishikarije kandi urubyiruko kugira intego yo guhora rutera intambwe mu byo rukora byose, avuga ko hari intambwe nto umuntu atera ishobora kumufasha kugera ku ntego afite.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko na we ari mu rugendomu rwo kongera imyitozo ngororamubiri, aho yagerageje kuva guterura icyuma cy’ibiro 12 akagera ku biro 14.
Ati: “Nanjye nagerageje kuva kuri 12kgs njya kuri 14kgs. Uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntimucike intege.”
Ubu butumwa bwa Minisitiri Mukazayire buje mu gihe gahunda zo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gukora siporo ikomeje gushyirwamo imbaraga, cyane cyane mu rubyiruko, hagamijwe kubaka umubiri muzima no guteza imbere imibereho myiza.
