Pep Guardiola yongereye amasezerano muri Manchester City

Pep Guardiola yongereye amasezerano muri Manchester City

Manchester City yemeje ko Umutoza wayo, Pep Guardiola, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza iyi kipe azamugeza mu mpeshyi ya 2027.

İyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe Pep Guardiola yavuze ko yishimiye kongera amasezerano.

Atı: “Mfite ibyiyumviro bidasanzwe rwose kuri Man City uyu ni umwaka wa cyenda ndi hano. Ni yo mpamvu nishimiye cyane kuhaguma indi myaka ibiri.

Ndashimira buri wese wakomeje kunyizera no kuntera inkunga.

Reka Twizere ko dushobora kongera umubare w’ibikombe byinshi ku byo tumaze gutwara.”

Guardiola yongereye amasezerano nyuma y’amakuru yavugwaga ko atazakomezanya na yo ubwo amasezerano azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Pep Guardiola w’imyaka 53 yageze muri Manchester City mu mpeshyi ya 2016 avuye muri Bayern Munich yo mu Budage amaze kwegukana ibikombe 18 birimo bitandatu bya shampiyona.

Guardiola yafashije Man City kuba ikipe ya kabiri mu Bwongereza yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino birimo Premier League, FA Cup and Champions League nyuma ya Manchester United yabikoze mu mwaka w’imikino (1998-1999).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08