Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije miliyari 2,2 Frw mu mezi atatu

Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije miliyari 2,2 Frw mu mezi atatu

Pariki y’Igihugu y’Akagera yakiriye abashyitsi 15 790 hagati ya Nyakanga na Nzeri 2026, barimo ba mukerarugendo 13 911 bishyuye, binjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2,2, ahwanye n’amadolari ya Amerika 1 529 432.

Ibi bigaragaza uruhare ubukerarugendo bwo muri iyi pariki bukomeje kugira mu kwinjiza amadovize no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Mu itangazo ry’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera, bwagaragaje kandi ko muri Nzeri 2026, impuzandengo y’amafaranga y’amahanga yinjijwe na buri mushyitsi wayisuye yageze ku madolari 162.

Iyi mibare yiyongereyeho 22% ugereranyije na Nzeri 2025, bikaba ari byo bipimo by’izamuka rikomeye kurusha ibindi byagaragaye kuva mu 2010.

Iri zamuka rigaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kugira uruhare mu bukerarugendo bw’u Rwanda, binyuze mu gukurura abashyitsi no kwinjiza amadovize ava muri uru rwego.

Ubuyobozi bwa  Pariki y’Igihigu y’Akagera bwatangaje ko mu mwaka wa 2025 iyi pariki yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 5,06 z’amadolari ya Amerika) avuye mu bikorwa by’ubucuruzi, bikaba bingana n’izamuka rya 5,4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Mu mwaka wose, Pariki y’Akagera yakiriye abayisura 59 538, bigaragaza izamuka rya 8% ku mubare w’abayisura ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024. 

Abanyarwanda bangana na 47% by’abasuye, abaturutse mu mahanga na bo bangana na 47%, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 6%.

Imishinga 19 iterwa inkunga n’amafaranga ava mu bukerarugendo yararangiye

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abahagarariye Uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare bakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iterwa inkunga n’amafaranga ava mu bukerarugendo, hagamijwe kureba aho igeze no kumenya ibikwiye gukorwa kugira ngo irangire.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2026, abo bayobozi basuye imishinga 49 yo mu myaka y’ingengo y’imari ya 2024-2025 na 2025-2026, basanga 19 yararangiye, 11 igeze ku gipimo kirenga 95%, irindwi igeze kuri 70%, mu gihe 12 yari itaratangira.

Mu kwezi kwa Nzeri 2026, hongeye gukorwa igenzura ku yindi mishinga 15 rigaragaza ko icyenda yarangiye cyangwa yari igeze hafi yo kurangira, mu gihe itandatu yari ikiri mu ntangiriro cyangwa itaratangira.

Iri genzura rigamije gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga agenerwa abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Akagera, binyuze muri gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo (Tourism Revenue Sharing).

Iyi gahunda igamije gufasha abaturage baturiye Pariki kungukira mu bikorwa by’ubukerarugendo, guteza imbere imibereho yabo no gushimangira uruhare rwabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera bafashwwa n’inzobere bakarushaho kuryoherwa no kureba ibyiza nyaburanga biyigize
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  2. U Bushinwa: Umutingito ukomeye wishe abantu 16 23 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  3. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  4. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  5. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08