Nyanza: Bifuza kuvugururirwa amashuri ashaje iyo imvura iguye abanyeshuri barihinda

Nyanza: Bifuza kuvugururirwa amashuri ashaje iyo imvura iguye abanyeshuri barihinda

Abatuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko bifuza ko amwe mu mashuri afite ibyumba bishaje binasakaje amategura bivugururwa, kuko iyo imvura iguye abanyeshuri bahindura ibyicaro, bahunga imvura ngo batanyagirwa, bakihindira ahatava.

Nsanzumuhire Ezekiel utuye mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza, avuga ko ikigo cy’amashuri abanza cya Shyira ibyumba bishaje bikaba bikeneye kuvugururwa bikanavanwaho amategura ashaje abisakaje.

Ati: “Jyewe nturiye ishuri rya Shyira ariko rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha ibyumba by’amashuri bikavugururwa ndetse bigasakarwa neza kuko amategura abisakaye yamaze gusaza mu gihe cy’imvura abanyeshuri baravirwa”.

Umwe mu banyeshuri wiga kuri iki kigo cy’amashuri abanza cya Shyira mu mwaka wa gatandatu nawe avuga ko ishuri ryabo riva kubera ko amategura ashaje kandi yajemo imyenge.

Ati: “Mu gihe cy’imvura turavirwa kubera ko amategura ashaje arimo imyenge, ku buryo usanga hari abimuka aho bari bicaye kubera kuvirwa mbese badufasha bakadusakarira n’amabati.”

Mukarukundo Aloysia we atuye mu uurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. avuga ko yifuza ko ishuri ry’iwabo ribanza rya Nkomero ryavugururwa kuko rishaje.

Ati: “Rero ubuyobozi turabusaba kudufasha ishuri ryacu rya Nkomero rikavugururwa kuko ari ibyumba by’amashuri bishaje, ari amategura abisakaye nayo arashaje. Mbese natwe turashaka ko batwubakira ibyumba by’amashuri abana bakajya biga badafite ubwoba bwo kuvirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine avuga ko ubuyobozi bufite gahunda yo kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje no kubaka ibishya.

Ati: “Ibyo abaturage bavuga ni byo kuko hari ibyumba by’amashuri bishaje bikeneye kuvugururwa. Icyo rero nabizeza ni uko ubu twatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bishya ariko tunajyana no kuvugurura ibyumba bishaje, ku buryo nibura umwaka utaha bijyanye n’ubushobozi buzagenda buboneka dufite gahunda y’uko ibyumba by’amashuri bishaje bizaba byamaze kuvugururwa.”

Ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje binashakaje amategura bikenewe kuvugururwa biboneka muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyanza, aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibyo bwamaze kubarura bikeneye kuvugururwa bigera kuri 48, ari nabyo bufitiye gahunda yo kurangiza kuvugurura mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  2. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  3. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  4. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  5. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50