Nyamasheke: Umusore w’imyaka 26 yafatanywe insinga z’amashanyarazi z’aho yakoraga

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 26 yafatanywe insinga z’amashanyarazi z’aho yakoraga

Iyakaremye Samuel w’imyaka 26, wo mu Murenge wa Shangi wakoraga akazi ko gushyira mubazi z’umuriro w’amashanyarazi ku nzu z’abaturage aho i Shangi, yafatanywe utuzingo 18 tw’insinga z’amashanyarazi zikoreshwa muri mubazi, ahita atabwa muri yombi.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, Umurenge wa Busenge mu Karere ka Nyamasheke mu ma saa mbiri n’iminota 20 z’umugoroba ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri,2024, bakaba batazi aho yari agiye kuzigurisha.

Umwe mu bo bakorana yabwiye Imvaho Nshya ko bakorera umushinga ukwirakwiza mubazi n’insinga zazo mu nzu z’abaturage mu Mirenge inyuranye y’ako karere (MBH), bakaba batamenye igihe izo nsinga yazikuriye mu bubiko bwazo, akaziba.

Ati: “Twagiye kumva twumva amatelefoni acicikana muri iryo joro ngo Iyakaremye afatanywe insinga z’amashanyarazi ngo bamujyanye kuri polisi ya Shangi, twibaza ukuntu yazibye biratuyobera, uburyo yaciye mu rihumye abari ku bubiko bwazo akazitwara zingana kuriya. Ariko ubwo yafashwe ni amahire kuko umusore nk’uriya ugize amahirwe yo kubona akazi ntakwiye guhindukira ngo yibe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Iyakaremye yafatiwemo k’Impala,  Nkeshimana Onesphore yabwiye Imvaho Nshya  ko yafashwe ku bufatanye n’abaturage bamubonye agenda ameze nk’uwihishahisha atwaye izi nsinga, batanga amakuru, inzego z’umutekano zari mu kazi zimuta muri yombi.

Ati: “Ari mu maboko y’ubutabera ngo abiryozwe,kuko umusore nk’uriya ufite imbaraga,wari unafite amahirwe y’akazi  mu gihe abandi bitoroshye kukabona, agahindukira akiba insinga z’amashanyarazi ngo agiye kuzigurisha, ni no kuvutsa abaturage uburenganzira bwo kubona amashanyarasi.”

Yasabye urubyiruko kutivutsa amahirwe y’iterambere nk’uriya kuko byanze bikunze akazi ko yagatakaje,ibyo yibye ntabigejeje aho yabijyanaga, agiye gufungwa iterambere rye ridindire, byose biturutse ku gushaka kubona ibyo atavunikiye kandi yahembwaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42