Nyamasheke: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gutera inda umwangavu w’imyaka 17

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gutera inda umwangavu w’imyaka 17

Umusore witwa Niyonkuru Valens w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17. 

Uyu musore wo mu Mudugudu wa Bigeyo, Akagari ka  Murambi, Umurenge wa  Cyato, yateye unda uwo mwangavu utuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo.

Yafashwe ku makuru yatanzwe na RIB Sitasiyo ya Kanjongo, yashakishaga uwo musore wateye inda uyu mukobwa ufite umwana w’umwaka. 

 Uwo mwana w’umukobwa wasambanyijwe avuga ko imibereho ye yabaye mibi cyane kubera  guterwa inda ari umwana n’uyimuteye akamutererana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mwana w’umukobwa yakorewe ihohoterwa. 

Yemeje ko uwo mwana w’umukobwa arimo kwitabwaho n’ukekwaho kumutera inda akaba ari mu maboko y’ubutabera. 

Ati: “Ubwo biri mu butabera igisigaye ni ugukurikirana ubuzima bw’umwana watewe inda n’ubw’uwo yabyaye kuko hari n’abandi bana b’abakobwa dusanzwe twitaho babyariye iwabo, zikaba ari inshingano zacu kumukurikiranira ubuzima kuko hari ibyo yemerewe. Harimo gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no gufasha uwo abyaye kureba ko imikurire ye igenda neza.”

Yavuze ko muri aka Karere ihohoterwa nk’iryo rikorerwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure rigaragara, hakaba ubwo usanga ababyeyi bashaka kubyungira mu miryango. 

Yaboneyeho kubwira abaturage ko guhishirw icyo cyaha bitemewe, kandi bihanirwa n’amategeko, uwahohotewe agahabwa ubutabera, uwamuhohoteye akabihanirwa.

Yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga, haba mu babyeyi, mu rubyiruko  bagasobanurirwa ububi bw’iki cyaha n’ingaruka zacyo. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15