Nyamasheke: Abasore 4 bafatanywe  60 000Frw y’amiganano

Nyamasheke: Abasore 4 bafatanywe  60 000Frw y’amiganano

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore 4 bafatanywe amafaranga y’u Rwanda 60.000 y’amiganano.

Abo basore ni Nsanzimana w’imyaka 31,Twahirwa Faustin ufite 22, Niyonzima Claude w’imyaka 25 na Tuyishimire Emmanuel ufite 28, bafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Raro mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, baturutse mu Murenge wa Rangiro bihana imbibi.

Mbyayingabo Claude, nyir’akabari banywereyemo, yabwiye Imvaho Nshya ko  bageze iwe  bakaka  mitsingi nto, icupa risimburwa n’irindi, bamaze kunywa iz’amafaranga 25 000, bakokesha ibilo 2 by’akabenzi  by’amafaranga 9 000 barangije banywa izindi nzoga zinyuranye z’amafaranga 6 000 yose hamwe aba 40 000 Frw bishyura ayo afaranga y’amiganano baragenda.

Ati: “Zari inoti nshyashya z’amafaranga 5 000 gusa, ndazibika ariko nkuramo imwe  nereka mucoma wanjye ukuntu ari inoti zishashagirana gusa,  ambwira ko  zishobora kuba atari iza nyazo arebye uko zimeze. Zari mu bwoko bw’izi zishaje zigenda zicika ariko ari nshyashya zose.’’

Yakomeje agira ati: “Nagize amakenga mfata imwe nyikunjakunjira mu ntoki  mbona abaye nk’urupapuro  rusanzwe tubona ni ikibazo, turayifata nshyira amacandwe mu ntoki nyisigaho tubona  itangiye kuvunguka ivaho irangi, kuko  bari babafashe nanjye ayo mafaranga nyajyana aho babafatiye baraza baranyishyura basubirana  ayo mafaranga yabo y’amiganano.

Avuga ko  byabaye nyuma y’uko umu Agent bahaye amafaranga y’u Rwanda 20 000 we yahise abona ko ari amiganano,  ababwira kumwishyura amazima, bakibisakuza abaturage bakaba babuzuyeho bakabafata, n’uwo w’akabari akabona  kubabwira kumwishyura amazima kuko bari bafite ayo miganano n’amazima icya rimwe, abaturage  bahamagara Polisi iraza ibata muri yombi.

Yavuze ko akurikije uko ayo mafaranga yari ameze bigoye ko  utashishoje yayatahura, akagira impungenge ko  hari andi  baba barakwije  mu Mirenge ya Kanjongo na Rangiro.

Anavuga ko  byamuhaye isomo ko agiye kujya ashishoza ku mafaranga yose ahawe, kuko iyo atagira amahirwe ngo bajye gutekera umutwe uwo mu Agent, aba yababuze agahomba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal  yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano ngo babibazwe neza.

Ati: “Ni byo, abasore 4  batawe muri yombi bakwirakwiza ayo mafaranga y’amiganano, bashyikirijwe RIB ngo ibakoreho iperereza.’’

Yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bitazaruhira, rugakora ibyemewe n’amategeko kuko bihari, abaturage basabwa gushishoza igihe bahawe amafaranga badashira amakenga, bakareba ababisobanukiwe bakabarebera niba atari amiganano, kugira ngo badafata amafaranga azabapfira ubusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 4
Nteziryayo Hezekiya

Tubashimiye amakuru mutugezaho

DUSHIMIMANA Clementine

Abo basore mubakanire urubakwiye Kandi RIB ikomeze gukora iperereza no mu miryango yabo .

Gasana

Mubahane kuko barakabije cyane abobahungu barakinze cyane

Mutesi

Igitekerezo cyange nuko ayo mafaranga yamigano mwayatwika mukabaha imbabazi nabi wasanga barayahangitswe batayazi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42