Nyagatare-Kiyombe: Abaturage 5 bamaze kuribwa n’imbwebwe
Abaturage batanu bo mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurumwa n’imbwebwe zizerera.
Aba baturage bavuga ko bagiye baribwa n’imbwebwe mu bihe bitandukanye bikaba ngombwa ko bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakingirwe uburwayi baterwa na yo.
Nshimiyimana Jamvier utuye mu Mudugudu wa Rushesha akaba afite umwana we wariwe n’imbwebwe, yagize ati: “Nari mu nama ku Murenge banzanira umwana bambwira ko imbwebwe imuriye. Twahise tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyondo baduha transferi tujya ku bitaro bya Gatunda.Ubu ntabwo nakwizera ko umwana arakira neza ku burryo bitazamugiraho ingaruka.”
Akomeza agira ati: “Dufite impungenge kuri izi mbwebwe ziri muri aya mashyamba adukikije kuko hari igihe aban abajya gusenya zikabariramo abandi zikabasanga hano mu giturage.Twifuza ko bishobotse zakurwa inaha zikajyanwa nko muri paliki.”
Nyirantashya Betty nawe wariwe n’imbwebwe yagize ati”Mu gitondo nahuye n’umugabo witwa Karimuhinzi ambwira ko imbwebwe imuriye ahuriye nayo mu nzira.Nka sacyenda ngarutse igihe we yari yagiye kwa muganga bambwira ko imaze no kurya umukozi we ,ndakomeza ntaha ngeze hafi ku cyambu nanjye mpura nayo induma ku kaboko.”
Uyu muturage avuga ko babimenyesheje ubuyobozi kugirango bubafashe guhangana n’izi mbwebwe.
Ati:”Imbwebwe ziri muri aya mashyamba kandi zibangamira umutekano wacu.turasaba ubuyobozi ko bwashaka uko buturinda izi nyamaswa kuko zishobora kudutera ibisazi.”
Akomeza avuga ko bageze kwa muganga bakakirwa neza ndetse bagahabwa ubuvuzi bwihuse.
Ati:”Twageze kwa muganga baratwakira bahita banatuvura aho banteye urushinge ndetse bampa na randevu yo kujya nsubirayo.”
Nirere Bonifirida utuye mu mudugudu wa kajevuba avuga ko yariwe n’imbwebwe ubwo yajyaga ku isoko.
Ati:”Najyaga gucuruza avoka nyura ku kintu mbona kiryamye ndikomereza ngeze imbere mbona kirankurikiye kimfata ku kaguru.Izi mbwebwe zisanzwe ziba mu misozi ariko mu gihe cy’izuba ziraza zikajya no mu ngo kuboryo n’abana zizabarya.Ubuyobozi bukwiye kutabifata nk’ibisanzwe zikadukemurira iki kibazo”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kiri gukurikiranwa kugirango hashakwe umuti urambye ariko banafashwe kuvuzwa nkuko amategeko abiteganya.
Ati:” Turakurikirana abaturage bacu bahuye n’ikibazo cyo kuribwa n’inyamaswa z’igasozi aho ikihutirwa ari ukubafasha kwivuza ndetse no kureba ko ibiteaganyirizwa umuturage wangirijwe n’inyamaswa babibona.Hari ikigo gishinzwe kwita kubangirijwe n’inyamaswa tubafasha kumenyekanisha ikibazo kugirango bavuzwe uko bikwiye harebwe n’iba hari n’ibindi amategeko abateganyiriza.”
Akomeza agira ati:”Ku buryo burambye ariko ni uko turi gukorana na pariki y’Akagera kugirango aho bishoboka izi nyamaswa zijye zikurwa mu giturage zijyanwe muri pariki aho zitabangamirana n’abaturage.”
Izi mbwe ziriye aba baturage si ubwambere kuko no mu mwaka ushize mu gihe nk’iki cy’izuba nanone hari abo zariye gusa ku bw’abahirwe baravurwa barakira.