Umurwayi yahitamo kurwazwa n’abe aho kuryama mu bitaro – Dr Uwinkindi
Umuntu urwaye uretse kuvuzwa, agahabwa imiti aba anakeneye kwitabwaho, akerekwa urukundo kuko bimufasha mu burwayi bwe, akumva ko atatereranywe, cyane cyane iyo arwaye abe bakamuba hafi, bakamurwaza, kuruta kuba ari kwa muganga.
By’umwihariko ku ndwara zitandura akenshi usanga zisaba ko abarwayi bitabwaho mu buryo bwihariye ariko kandi akajya kwa muganga, gusa umuntu yahitamo kurwarira no kurwazwa nabo mu muryango we kurusha kujya kurwarira kwa muganga.
Ibi byakomojweho n’ukuriye Ishami ry’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Uwinkindi Francois, ko umurwayi yahitamo kwitabwaho ari mu muryango we.
Yagize ati: “Uwabaza umuntu icyo yahitamo, ati urumva wifuza kuzarangiza ubuzima bwawe ku Isi wahitamo kuzaburangiza uri mu bitaro cyangwa mu muryango wawe. Twakwifuza mu muryango.”
Yakomeje avuga ko hari aho bidashoboka nko ku murwayi ukeneye gushyirwa ku mwuka ariko ko hari aho bishoboka ndetse izo serivisi zikaba zatangwa n’Abajyanama b’ubuzima.
Ati: Biragoye ko mu muryango hashobora kuba hari umuntu ufite izo ndwara akamara kwa muganga imyaka 3 cyangwa 5 mu bitaro mukimurwaje kuko umuryango uba warangije kujya mu bukene, ntawuba ugikora kandi ugasanga mu bitaro nta muti bari kumuhereza kandi nyamara uwahugura Umujyanama w’ubuzima atari ngombwa kuremerera umuryango.”
Dr Uwinkindi yagarutse ku buvuzi bukorerwa mu muryango (Palliative care) avuga ko atari ku barwayi ba kanseri gusa nubwo bigaragara ko 50% by’abakorerwa ubwo buvuzi ari abarwayi b’indwara y’umutima ariko n’abandi bafite uburwayi budakira babikorerwa.
Yagize ati: “Umuntu ufite uburwayi bw’umugongo cyangwa se ubundi burwayi amaranye igihe kirekire guhabwa ubuvuzi bwo mu muryango icyo gihe abo babana babasha kumenya uburyo baherekeza uwo murwayi ndetse n’uwo murwayi ntiyirambirwe kuko umuryango uba umuri hafi.”
Yavuze ko hari kurebwa uburyo ubuvuzi bwakomeza kwegerezwa abarwayi bakajya bafashwa n’Abajyanama b’ubuzima bahabwa amahugurwa kugira ngo bafashe abo barwayi n’uburyo bwo gukora ubukangurambaga bifashishije abanyamakuru by’umwihariko bandika inkuru ku buzima, bibumbiye muri JHAD (Journalists Alliance for Health development – Rwanda).
Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ku bufatanye na University Global Health Equity (UGHE) na EMMS International bahaye amahugurwa abanyamakuru kugira ngo basobanukirwe ubuvuzi bufasha abarwaye indwara zidakira butangirwe mu muryango aho batuye, cyane ko bo amakuru batangaza agera ku bantu benshi kandi mu gihe gito.
