Angélique Kidjo yaciye agahigo nk’Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri kuri ‘Hollywood Walk of Fame’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize iminota 51
Image

Umuhanzi ukomoka muri Benin, Angélique Kidjo, yaciye agahigo ko guhabwa inyenyeri kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ nk’Umunyafurika wa mbere uhawe iyo nyenyeri ifatwa nk’urwego rw’ikimenyabose mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hollywood Walk of Fame ni umuhanda uzwi cyane uherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushyirwamo inyenyeri zanditseho amazina y’abantu bagize uruhare rukomeye mu myidagaduro. Iyo umuntu ahawe iyo nyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame, biba bivuze ko yahawe icyubahiro cyihariye kubera uruhare yagize mu muziki, filimi, televiziyo, radiyo cyangwa ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Ni inyenyeri Kidjo yashyikirijwe ku mugoroba w’itariki 18 Kanama 2026, mu muhango wabereye i Los Angeles, bimugira umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika kandi w’umwirabura, uhawe iyo nyenyeri mu cyiciro cy’abahanzi b’umuziki. Aho yahawe inyenyeri ya 2 854 yashyizwe kuri uyu muhanda wamamaye ku Isi.

Muri uwo muhango, Kidjo yashimiwe n’abantu bakomeye mu muziki no muri sinema, barimo Harvey Mason Jr., umuyobozi mukuru wa Recording Academy n’umukinnyi wa filimi, Willem Dafoe.

Harvey Mason Jr. agaragaza ko Kidjo ari umuhanzi udasanzwe, ashimangira ko urugendo rwe rwazamuye umuziki ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: “Urugero watanze rwazamuye umuryango wacu w’umuziki ku Isi, kandi ibikorwa byawe bikomeza kutwibutsa ko umuziki urenze imyidagaduro; ni uburyo bwo guhuza abantu.”

Ibyo yavuze byashimangiwe n’umukinnyi wa filimi Willem Dafoe na we washimiye Kidjo, cyane cyane ku mbaraga agaragaza ku rubyiniro n’uburyo amaze imyaka myinshi akora umuziki ku rwego rwo hejuru. Yagize ati: “Nta gushidikanya, ni umwe mu bagore bakora cyane kurusha abandi muri uru ruganda rw’imyidagaduro.”

Uretse Angélique Kidjo, abandi bahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame 2026 harimo Miley Cyrus, Josh Groban, Bone Thugs-N-Harmony, Air Supply, The Clark Sisters, Lyle Lovett n’abandi.

Angélique Kidjo yatangiye umuziki nk’umwuga mu 1981, ubwo yasohoraga alubumu ye ya mbere Pretty, bivuze ko amaze imyaka 45 mu muziki, yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Agolo,” “Batonga,” “Wombo Lombo” na “We We.”

Angélique Kidjo yagizwe Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri kuri ‘Hollywood Walk of Fame’
Inyenyeri ya Kidjo yamaze kugera ku muhanda wa ‘Hollywood Walk of Fame’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize iminota 51
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE