Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari zisaga 18,9 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kuva ku itariki ya 10-14 Kanama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga byarwinjirije amadolari ya Amerika 10 954 886 arenga miliyari 18,9 Frw.

Ni amafaranga yakomotse ku bicuruzwa byoherejwe hanze bifite uburemere bwa toni 9 902 birimo ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze.

NAEB itangaza ko kuva ku ya 10- 14 Kanama 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 816 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 5 506 506.

Icyayi cyoherejwe ni mega toni 437 cyinjije amadolari ya Amerika 1 274 691.

Imboga zoherejwe mu mahanga zapimaga mega toni 576 zinjije amadolari ya Amerika 563 649, zoherejwe mu Bwongereza, mu Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu by’Afurika.

 U Rwanda kandi rwohereje imbuto zipima mega toni 443 zinjije amadolari ya Amerika 472 759.

Imbuto zorohejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Bushinwa no mu bihugu by’Afurika.

Indabo zoherejwe mu mahanga ni mega toni 5 zinjije amadolari ya Amerika 30 938. Zoherejwe muri Nigeria, mu Buholandi no mu Bwongereza.

Ibindi bikomoka ku buhinzi ni mega toni 220 byinjije amadolari ya Amerika 349 313, byoherejwe mu bihugu by’Afurika.

‎Ibindi byoherejwe mu mahanga bikomoka ku matungo byanganaga na mega toni 7 404 byinjije amadolari ya Amerika 4 757 030, byoherejwe muri Bangladesh no mu bihugu by’Afurika.

Ikawa ni kimwe mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga
Imboga n’imbuto na byo biri mu byoherezwa mu mahanga
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 19, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE