NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije ayisumbuye azatangarizwa

NESA yatangaje igihe amanota y’abarangije ayisumbuye azatangarizwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizami n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, azatangazwa ku wa 15 Ugushyingo 2024.

 Ayo manota ni ay’abanyeshuri bakoze ibizami guhera ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bigakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abanyeshuri 56 537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa, baturukaga mu bigo by’amashuri 857.

Abanyeshuri bakoze bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro bari 30 922, barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturukaga mu bigo by’amashuri 331, bakoreye kuri site z’ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bakoze ibizamini bisoza umwaka bari 4068, barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturukaga mu bigo by’amashuri 16.

Abigaga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP) bakoze ibizamini bari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturukaga mu bigo birindwi iyo gahunda yatangirijwemo.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 biyongereyeho 23 078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abari bakoze bari 212 494.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 7
Habiyaremye Jean Pierre

Murakoze abanyeshuri imibare yabo harimo nabiga bataha? Kwiyotariki azaza sangahe kuyareba wakoresha iyihe mibare

Iradukunda Aline

Amanita yabanyeshuri agiye gusohoka abanyeshuri mwitegure amanita yanyu

Anonymous

Nubuhe buryo umuntu yazakoresha ayareba murakoze

Irasubiza Soviette

Nubuhe buryo umuntu yazakoresha ayareba murakoze

TUYIZERE Divine

Murakoze kubwamakuru yanyu yizewe mudahwema kutugezaho.

Kwizera Patrick

Ese mwadusobanurira uburyo turebamo amanota

Epaphrase

Mwatubwiye link umuntu yakoresha kugira ngo arebe amanota yiwe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  2. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  3. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  4. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  5. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50