Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico

Isoko rya Goico riherereye mu Karere ka Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026. Kugeza ubu, icyayiteye ntikiramenyekana, kimwe n’umubare w’abantu bashobora kuba bayiguyemo ndetse n’agaciro k’ibyangiritse.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko umuriro wahereye mu gice cyo hejuru cy’isoko, ahakorera abadozi n’abandi banyabukorikori. Umwe mu baturage witwa Nsengiyumva yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye umuriro uzamuka, ariko atamenya icyawuteye.

Yagize ati: “Nabonye umuriro ucucumuka, ntabwo namenye icyawuteje. Ikindi, ntituramenya neza niba nta bantu baba bahiriyemo, kuko hari abo turi guhamagara tukababura kuri telefone.” Mukandahiro, umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iri soko, yavuze ko iyi nkongi yamuhombeje ibicuruzwa byose yari afite.

Yagize ati: “Ibi ni ibyago bikomeye duhuye na byo. Nkanjye, ibitambaro nacuruzaga byahiriyemo byose kandi nta bwishingizi nagiraga. Nta kindi navuga uretse ko, ndamutse nongeye gukora, nakora mfite ubwishingizi.”

Kugeza ubu, Polisi, Ingabo  n’izindi nzego za Leta ziri aho inkongi yabereye, mu gihe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka zayo bikomeje. Icyateye iyi nkongi, umubare w’abantu bashobora kuba bahasize ubuzima n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana. Ni isoko ryakorerwagamo abantu basaga 2000, aho ryaremwaga n’antu basaga ibihumbi 10.

Inyubako ya Goico Plaza, yakoreragamo isoko, za banki zitandukanye byose bikaba byibasiwe n’iyo nkongi yangije ibitaramenyekana agaciro kabyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  2. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  3. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  5. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36