Musanze: Bishinga uburyohe bw’inzoga bise ‘Muhenyina’ ikabandagaza

Musanze: Bishinga uburyohe bw’inzoga bise ‘Muhenyina’ ikabandagaza

Nk’uko Umunyarwanda yavuze ati, ‘Inzoga uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo’, abatuye n’abagana Isantere y’ubucuruzi ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, ni abahamya b’uko inzoga bise Muhenyina ikomeje kwandagaza abagabo n’abagore bagata agaciro.

Bamwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko babangamiwe n’ubucuruzi bw’iyo nzoga yo y’urwagwa ihungabanya umutekano, bakaba basaba ubuyobozi guca izi nzoga kuko zicuruzwa mu ibanga kandi zikagura amafaranga make.

Murihano Joseph, avuga ko iyo umuntu amaze kunywa iyi nzoga asa n’uwabuze ubwenge, agasigara yandavura.

Yagize ati: “Iyi nzoga iba iryohereye cyane ariko mu kanya gato kubera ko uba wakurikiye uburyoherere bwayo ntumenya igihe yagufatiye. Yenda kuyihaga ntacyo bitwaye ariko ikibazo ni uko uwayinyoye ata indangagaciro, agasinda ku muhanda ku manywa y’ihangu, abandi bakinyarira. Ntabwo iyi nzoga igombera ubwinshi kuko nibura icupa rimwe uba watangiye guteshaguzwa, ku mafaranga 1000 uba wamaze kuba umusinzi.”

Bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Buramira iyi santere y’ubucuruzi iherereyemo, bavuga abagabo bamaze kuyinywa batahana amahane kugeza n’ubwo babakubita nk’uko Uwamahoro Jeannine abivuga.

Yagize ati: “Umugabo wanyoye Muhenyina ntimushobora kuvuga rumwe kuko aba yasinze mu buryo atakumva bityo ugasanga amakimbirane ahora mu ngo, umugabo arataha akaguhondagura nta kindi mwavugana. Abenshi rero iyi nzoga bayinywa bazi ko ari urwagwa nyamara ni mbi mu bintu bibaho byose.”

Bivugwa ko Muhenyina ari inzoga ikozwe mu majyani, amasaka y’amakoma, isukari, Pakimaya ndetse n’ibisigazwa byo muri Bralirwa byagenewe amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Kabera Canisius avuga ko ari bwo yumvise iby’iyo nzoga iteza umutekano muke ariko ahamya ko bagiye kuyihagurukira bashake aho ikorerwa n’abayicuruza.

Abanyoye Muhenyina bataha bataye ikuzo

Yagize ati: “Ubu tugiye gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ko gukoresha ibiyobyabwenge ari ikintu gikwiye kwitonderwa. Kandi ko uzafatwa akora ibitemewe n’amategeko  byuzuje ubuziranenge azabihanirwa, ikindi ni uko badakwiye kunywa mu masaha y’akazi, uwo tuzafata akora iyi nzoga cyangwa se ayicuruza azigishwa.”

Muri aka Karere ka Musanze ni ho hagaragara amoko anyuranye y’inzoga z’inkorano, harimo Imitaragweja, Nzogejo, Mukubitumwice, Umurahanyoni, Umumunurajipo, nyiragatare, Karutare, Umudindiri, Umuzefaniya, Makuruca, Kayuki n’izindi, kandi zose icyo zihuriraho ni uko hajyamo amasukari menshi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera bwakozwe mu mewaka wa 2022, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira   abaturage benshi banywa inzoga bangana na 56,6%.

Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo ifite 51,6%, Intara y’Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

Ubu bushashatsi kandi bwagaragaje ko   48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
S Mike

Reka binywere ni dépression iba ibarembeje

Ndayizeye Donatien

Bayireke kuko niba icuruzwa fraude iramara imiryango ,bikurikirane ndumva ari kanyanga yubundi bwoko?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15