Muhanga: Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa

Muhanga: Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira ni bwo uwitwa Ntigurirwa Ezechiel ufite imyaka 21 y’amavuko yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa (Laptop).

Iyo mudasobwa yafatanywe nayo ni iyo mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard ufite Imyaka 53 y’amavuko mu Mudugudu wa Nyarucyamu III mu Kagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha abaturanyi baho avuga ko uyu Ntigurirwa Ezechiel mu masaha ya saa mbiri z’igitondo, aribwo yinjiye mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard yuriye urugo, maze yinjira mu nzu ahingukira ku mufuka urimo amakara arawusohora, arangije asubiramo afata mufdasobwa, akiyisohokana  akaba ari bwo yahise afatirwa muri urwo rugo ashaka kurira aho yanyuze ku rugo ngo asohokanye iyo mashini.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye akaba yemeje aya makuru, avuga ko Ntigurirwa Ezechiel wafatiwe mu cyuho yiba agafatanwa imashini (laptop HP), afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Muhanga, iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Ati: “Ni byo koko uyu munsi tariki 30 Ukwakira 2024, mu ma saa tatu z’igitondo mu Karere ka Muhanga mu Kagali ka Gahogo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya gatatu mu Murenge wa Nyamabuye, Polisi igendeye ku makuru yahawe,  Ntigurirwa Ezechiel w’imyaka 21 yafatiwe mu cyuho ari kwiba  mu rugo rw’umuturage afite yamaze gufata amakara angana n’ibilo  20 na  mudasobwa laptop HP 302, ubu akaba afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga mu gihe iperereza rikomeje.”

SP Habiyaremye akomeza ashimira  abaturage ku bafatanye na Polisi mu gutangira amakuru ku gihe,  uyu akabasha gufatwa, anavuga ko ashishikariza n’abandi batabikora kujya batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kugira ngo  hakumirwe ibyaha bitaraba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15