Muhanga: Bane bafungiwe gutema umuyobozi w’ikigo cy’ishuri

  • HABIMANA Eric
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gutema Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Sholi ruherereye mu Murenge wa Cyeza, Akarere kaMuhanga watemwe mu ijoro ryo  ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026. 

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, wavuze ko Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abakekwaho uruhare muri uru rugomo ndetse abantu bane bakaba bamaze gufatwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagize ati: Amakuru Polisi yarayamenye, ubu abakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo rwakorewe uriya muyobozi Polisi imaze gufatamo abagabo bane, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeje.”

Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’aho ibi byabereyeavuga ko uyu Muyobozi yari avuye ku kazi atashye iwe mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Macyera, mu Murenge waCyeza, ageze ku muryango w’urugo rwe agwa mu gico cy’abagizi ba nabi baramutema. 

Musonera Ignace, umwe mu baturage batuye muri ako gace, yavuze ko abakoze uru rugomo bashobora kuba bari babiteguye kuko bateze uyu Muyobozi ageze ku muryango w’iwe.

Yagize ati: “Yaratashye ageze iwe hanze y’inzu agiye kwinjiranibwo abantu atahise amenya bamugose baramutema, yahise atabaza bahita biruka, bashobora kuba barirutse batekereza ko bamwishe gusa yahise atabarwa ajyanwa kwa muganga, ubu arembeye mu Bitaro bya Kabgayi.”

Abaturage bavuga ko iki gikorwa cyabateye ubwoba, kuko cyabereye ahantu hasanzwe hatuje, banasaba ko hakomeza gukazwa umutekano kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazongerakubaho.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa nk’ibi ari ibyaha bikomeye bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, isaba abantu kubyirinda.

CIP Hassan Kamanzi yagize ati: “Abandi bose batekereza gukora ibikorwa nk’ibi bigayitse nibabireke kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Umuntu wese uzabifatirwamo azajya afatwa ashyikirizwe ubutabera kandi natwe nka Polisi ntabwo tubaha agahenge.”

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba baragize uruhare muri iki gikorwa ndetse hanamenyekane icyaba cyaratumye uyu Muyobozi agirirwa nabi.

Polisi isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kumuntu wese ukekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano, igashimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage n’Inzego z’umutekano ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ibyaha no gufata ababigizemo uruhare.

  • HABIMANA Eric
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE