U Rwanda ni rwiza… nakabaye nifuza kuhaguma nibura imyaka itanu – Tenge Tenge

U Rwanda ni rwiza… nakabaye nifuza kuhaguma nibura imyaka itanu – Tenge Tenge

Umunyarwenya Tenge Tenge wo muri Uganda yatangaje ko yishimiye uburyo u Rwanda rutekanye kandi rufite isuku bityo yifuza kuba yahamara nibura imyaka itanu. Ni bimwe mu byo yagarutseho mu Kiganiro yagiranye na RBA tariki 31 Nyakanga 2026, ubwo yari abajijwe uko yabonye u Rwanda.

Yagize ati: “Icya mbere u Rwanda rurasukuye, ni rwiza, ruratekanye nahakunze. Nakabaye nifuza kuhaguma nibura imyaka itanu.”

Uyu munyarwenya avuga ko guhuza kuba icyamamare kandi ari umwana yabishobojwe n’abajyanama be bamufasha mu bwamamare bakomeza kuzirikana ko ari umwana.

Uwo munyarwenya hamwe n’itsinda  ry’abamuherekeje bageze ku Kibuga mpuzamahanga cya Kigali tariki 29 Nyakanga 2026, aje mu gitaramo cyiswe  Tintin Summer Festival 2026, kigenewe abana gusa.

Biteganyijwe ko Tenge Tenge ari butaramire abana  ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026 muri ‘Tintin Kids Play Centre’ ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Umunyarwenya Tenge yatangaje ko yifuza kuguma mu Rwanda kubera ubwiza, isuku n’umutekano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48