King James yanyuze abamufashije kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu buhanzi nyarwanda, yanyuze ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cye cya mbere cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Nubwo hirya no hino mu Gihugu hari ibirori bitandukanye harimo n’imikino ya CECAFA Kagame Cup, ntibyabujije kuba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abantu bari bamaze kugera muri BK Arena bategereje ko igitaramo gitangira.

Ahagana saa saa moya n’iminota 54 z’umugoroba ni bwo Muyango Claudine na Lucky Nzeyimana bageze ku rubyiniro batangiza gahunda; bakimara kuhagera Lucky yabwiye abitabiriye ko indirimbo ‘Ni Iki Utabona’ ya King James yayifashishije atereta.

Ni igitaramo cyarimo udushya twinshi turimo kuba hari abitabiriye bambaye imyabaro yanditseho zimwe mu ndirimbo z’uwo muhanzi hamwe n’urukuta rwari muri BK Arena rwanditseho urutonde rw’indirimbo zisaga 100 yahanze agashimisha Abanyarwanda mu myaka 20 ishize.

DJArthur ni we wabanje ku rubyiniro, asusurutsa abitabiriye iki gitaramo, yibanda cyane ku ndirimbo za kera cyane cyane iza Meddy. Byageragaho abantu bakizihirwa bakaziririmba ari na ko bazibyina.

King V yahawe umwanya wo kugaragaza impano

Ahagana saa mbiri zuzuye, umuhanzi ukizamuka King V yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye muri iki gitaramo maze aririmba indirimbo ze zirimo iyo yise Christo, Oya, Suwawe na Tatu.

Saa mbiri n’iminota 40, ni bwo King James yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi benshi babanje kwandika 20 nk’ikimenyetso cy’imyaka uwo muhanzi amaze mu muziki.

Abitabiriye batunguwe no kubona King James aririmba indirimbo ya mbere yose ari mu cyuma cyihariye cyamuzamuye mu kirere, ku buryo uko yagendaga aririmba iyo yise ‘Naratomboye’ cyagendaga kimanurwa, ikarangira na we ageze ku rubyiniro.

Mu gice cya mbere cy’igitaramo, King James yaririmbye indirimbo ze nyinshi ziganjemo izitije nka Narihannye, ‘Nzakubona Ryari’, Hari Ukuntu, Ikirezi,  ‘Ni Iki Utabona, Igitekerezo n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo zigera muri 20 yageraga ku zo yafatanyije n’abandi bahanzi akabakira ku rubyiniro bagafatanya kuririmba, ibintu byanyuze abakunzi be.

King James yagarutse ku rubyiniro inshuro eshatu aho ibice byose yaririmbanaga n’abitabiriye bahagaze kandi babyina ubona nta kurambirwa.

Mu gice cya kabiri, King James yibanze ku ndirimbo ze zibyinitse zirimo Abubu, Ndakwizera yahereyeho, Icyangombwa, Bagupfusha Ubusa, Nturare Utabivuze n’izindi zitari zahagurukije abafana babyinana na we. 

Yahise afata akaruhuko agaruka mu gice cya gatatu ari na cyo cya nyuma, aboneraho gusoza igitaramo cya mbere cyo kwishimira no kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Mu rugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki, King James afite indirimbo zirenga 100 yakoze mu njyana zitandukanye nka R&B, Zouk, Gakondo, Reggae, Afrobeat, Rumba n’izindi aho ziri mu zituma agira abakunzi benshi.

Biteganyijwe ko King James yongera gutaramira abakunzi be tariki 02 Kanama 2026, mu gitaramo cya kabiri yashyiriyeho abari bacikanywe n’amatike y’icya mbere ari na cyo yakoze tariki 01 Kanama 2026.

King James yaririmbye indirimbo ya mbere ari mukirere
Zuba Lay yafashije King James mu ndirimbo Ikirezi bafatanyije
Abitabiriye baririmbanye na we kugeza asoje igitaramo
Ishimwe Clement wo muri Kina Music yamucurangiye
Mico The Best yafashije King James gutaramira abakunzi be
Ariel Wayz yishimiwe n’abatari bake
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE