Abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi 311 basoje amasomo, biteguye gufasha kongera umusaruro
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na Tubura (One Acre Fund), yahaye impamyabushobozi zemewe ku rwego rw’Igihugu abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi 311 barangije amahugurwa y’umwaka agamije guteza imbere ubuhinzi bwa kinyamwuga.
Muri abo harimo abajyanama 234 bakorera ku byanya bigega (Site-Based Extension Agents) ndetse n’abakozi 77 bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya One Acre Fund mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aya mahugurwa yabereye ku byanya bigega bitandukanye hirya no hino mu Rwanda, agamije kongerera ubumenyi abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bafashe abahinzi n’aborozi kongera umusaruro no gukoresha uburyo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije.
Gutanga izi mpamyabushobozi byabereye mu gusoza Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19, ryabereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali, ryitabirwa n’abamurika ibikorwa byabo basaga 670.
Mukeshimana Drocella, ushinzwe iyamamazabuhinzi mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha kurushaho gufasha abahinzi kongera umusaruro haba mu bwinshi no mu bwiza, banabungabunga ubutaka.
Yagize ati: “Twize amasomo menshi ajyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere, azadufasha kwigisha abahinzi guhinga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge. Mu byo twize harimo gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Twigishijwe kureka ubuhinzi bushingiye ku gucukura gusa, ahubwo tugakoresha uburyo bwo guharura no gusasira ubutaka.”
Yakomeje avuga ko ubwo bumenyi bamaze kubugeza ku bahinzi bwatangiye gutanga umusaruro.
Ati: “Twize uko tugera ku bahinzi mu mirima yabo tukabafasha gukoresha uburyo bugezweho bwo guhinga, bikabafasha kongera umusaruro. Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, twize gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka hifashishijwe guharura no gusasira. Guharura bituma amazi adasiba ubutaka bwacu, kandi ubu buryo bwatanze umusaruro mwiza mu mirima y’icyitegererezo twakoreyemo, aho twabonye umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara.”
Undi wahuguwe, Dushimiyimana Eric, ushinzwe gufasha abahinzi guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’ubuhinzi bwa kinyamwuga, yavuze ko ayo mahugurwa bayakurikiye mu bihembwe by’ihinga A na B, kandi ko biteguye gukomeza gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga.
Yagize ati: “Hari ibibazo byagaragaraga cyane cyane mu kurwanya isuri, ariko ubu tugiye gushyira imbaraga mu kubungabunga ubutaka kugira ngo butazongera gusigara bwambaye ubusa. Mbere hari abahinzi babonaga umusaruro muke, aho kuri hegitari y’ibirayi bezeraga toni eshanu cyangwa icumi, ariko abatangiye gukurikiza ubu buryo bwa kinyamwuga bageze kuri toni 20 na 25 kuri hegitari.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya One Acre Fund na Leta y’u Rwanda, Sonia Muhikaze, yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere iyamamazabuhinzi kugira ngo ubuhinzi bwa kinyamwuga bugere ku bahinzi benshi.
Yagize ati: “Binyuze muri ubu bufatanye, abahinzi barenga miliyoni ebyiri bamaze kubona ubumenyi n’ubufasha mu bikorwa bifatika. Kuva mu mwaka wa 2015, iyamamazabuhinzi ryazamutse ku kigero cya 400%. Ubu buryo bwagize uruhare rukomeye mu guhuza politiki z’Igihugu zijyanye n’iyamamazabuhinzi no gutanga amakuru afasha mu gufata ibyemezo bigamije kongera umusaruro.”
Abasoje aya mahugurwa y’icyiciro cya kabiri baje biyongera ku barangije umwaka ushize. Tubura ivuga ko abarangije icyiciro cya mbere bagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 16%, binyuze mu gukangurira abahinzi gukoresha inyongeramusaruro no kubungabunga ubutaka.
Mu bufatanye na Leta y’u Rwanda, One Acre Fund iteganya kugera ku byanya bigega 1.100 mu gihugu hose, ikageza serivisi zayo ku bahinzi barenga ibihumbi 115 bahinga ku buso burenga hegitari ibihumbi 62. Ni gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi no gufasha abaturage kuva mu bukene, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye bitarenze umwaka wa 2030.
Muhikaze yavuze ko kugera kuri izo ntego bizashingira ku kwegera abahinzi no kubaha ibisubizo birambye.
Ati: “Kugera kuri izo ntego bisaba kwegera abahinzi no kubaha ubumenyi n’ingamba zitanga ibisubizo birambye, kugira ngo ubuhinzi bukomeze kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko abo barangije amasomo bitezweho gushyira mu bikorwa politiki zo kwegera abaturage hagamijwe kongera umusaruro.
Cyashimiye abo bitabiriye amahugurwa ku iyamamazabuhinzi gishimangira ko bazafasha u Rwanda kwihaza mu biribwa binyuze mu byanya bigega byashyizweho.


