Ingabire Jolie Ange witabiriye Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urukundo

Ingabire Jolie Ange witabiriye Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urukundo

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020, Ingabire Jolie Ange yambitswe impeta y’urukundo n’umusore uvukana na Kenny Sol. Ni amafoto abo bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 31 Nyakanga 2026, bagaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada.

Ingabire Jolie Ange yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko aza gusezera irushanwa ritarangiye. Icyo gihe byavuzwe ko yasezerewe kubera uburwayi, abandi bakavuga ko atari ko kuri, ibyakuruye Impaka nyinshi icyo gihe.

Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda mu 2020, Ingabire yakomeje gukora akazi ke ko kumurika imideli. Nyuma yimukira i Burayi, akomereza ubuzima bwe muri Canada, ari na ho agiye kurushingira n’uwo musore wamwambitse impeta.

Ingabire Jolie Ange yambitswe impeta y’urukundo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10