Mexique:  Abapolisi 100 bakomerekeye mu myigaragambyo y’urubyiruko

Mexique:  Abapolisi 100 bakomerekeye mu myigaragambyo y’urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Mexique rurenga igihumbi rwiyise ‘Gen-Z’  bagiye mu mihanda barigaragambya bamagana kwiyongera kw’ibyaha, ruswa n’akarengane, bituma abapolosi 100 bahoshaga imyigaragambyo n’abasivili 20  bakomereka.

Iyo myigaragambyo yo ku wa 15 Ugushyingo 2025, yashyigikiwe n’Abanyepolitiki batandukanye barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abari bashyigikiye Umuyobozi w’Akarere ka Michoacan, Carlos Manzo, uherutse kwicirwa mu ruhame mu birori byo kwibuka abapfuye, (Day of the Dead) byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu Mujyi wa Mexico, itsinda rito ry’abigaragambyaga ryasenye bariyeri zari ku biro bya Perezida Claudia Sheinbaum, biteza imvururu inzego z’umutekano zitera ibyuka biryana mu maso, nkuko Aljazeera yabitangaje.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano mu Mujyi wa Mexico, Pablo Vazquez, yavuze ko Abapolisi 100 bakomeretse barimo 40 bajyanwe mu bitaro, mu gihe abasivili 20 na bo bakomerekejwe.

Yongeyeho ko abagera kuri 20 batawe muri yombi mu gihe abandi bangana gutyo na bo bakurikirwanweho ibyaha byo kuvogera inzego z’ubuyobozi.

Iyo myigaragambyo yatangiwe n’itsinda ry’urubyiruko rwiyita ‘Generation Z Mexico’ bavuga ko batagamije gushyigikira uruhande rwa politiki runaka, ahubwo bahagarariye urubyiruko rw’Abanyamexique rwarambiwe urugomo, ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku miyoborere.

Mu bihugu bitandukanye byo muri Aziya na Afurika muri uyu mwaka, urubyiruko rwa Gen Z rwakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana ubutegetsi rwita bubi, akarengane, ruswa, ubushomeri, izamuka ry’ibiciro n’ibindi bikorwa bavuga ko bibabangamiye.

Ni imyigaragambyo yabaye no mu bihugu nka Nepal na Kenya, biba akaurusho muri Madagascar aho yatangijwe n’ibura ry’amazi n’amashanyarazi iza no gutuma Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina ahirikwa ku butegetsi.

Mexique;abarenga 100 bakomerekeye mu myigaragambyo y’Aba-Gen-Z
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42