Kuri Ebola turadadiye- Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu kwirinda icyorezo cya Ebola

“Kuri Ebola turadadiye ubwirinzi burahari nta mpungenge dufite.” Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin kuri wa 06 Gicurasi 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru aho yashimangiye ko u Rwanda ruhagaze neza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije Ibihugu by’ibituranyi birmo ; Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ariko Abanyarwanda basabwa gukomeza kwirinda kuko kuyandura bishoboka.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kwanduka muri RDC na Uganda muri Gicurasi 2026, aho Ebola iterwa na virusi yiswe Bundibugyo yibasiye cyane u Burasirazubwa bw’icyo Gihugu mu Intara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ikica abantu amagana abandi bakayandura ndetse ikadukira na Uganda.

Ibyo byatumye u Rwanda rukaza ingamba z’ubwinzi nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaje ko ibihugu by’ibituranyi biri mu byago byo kwanduzanya icyo cyorezo.

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko nubwo u Rwanda rudadiye ku ngamba z’ubwirinzi ariko Abanyarwanda batagomba kwirara bakwiye gukomeza kugira isuku ndetse ugize bimwe mu bimenyetso akihutira kujya kwa muganga.

Yagize ati: “Uretse ko kuba tudadiye bitavuze ko tugomba kwirara turamenyesha abaturage dukwiye kwirinda tukagira isuku, ugize ikimenyetso yihutire kwivuza ariko nta byacitse.”

Yagaragaje kandi ko nubwo u Rwanda ruturanye n’Ibihugu byugarijwe na Ebola ariko rutabijenjekera kandi bitavuze ko na rwo rutagerwaho ariko ikigamijwe ari ugukaza ubwirinzi kugira ngo ikumirwe.

Yagize ati:” Nubwo twiteguye ntitujenjeke ntitubifate nkaho bitatugeraho, tuzakora kuburyo bitatugeraho ariko mudufashe.”

Yongeyeho ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima,(MINISANTE) bazakomeza gukurikiranira hafi ibya Ebola mu buryo buhamye ari na ko Abaturarwanda barushaho kumenyeshwa ingamba zo kwirinda buri wese akagira ubumenyi ku byo akwiye kwigengesera.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gupima ubu bwoko bushya bwa Ebola biterwa na virusi ya Bundibugyo kandi bakomeza gukorana bya hafi n’abakora mu nzego z’ubuzima. Yagize ati:” Turiteguye bihagije kandi tuzakomeza kwigisha abaturage uko bakwirinda Ebola.”

Mu mpera za Gicurasi 2026, OMS yatangaje ko imibare y’abakomeje kwandura Ebola muri RDC ikomeje gutumbagira aho bikekwa ko abarenga 900 bayanduye, ikica abarenga 200.

Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola ariko ubwoko bwa Virusi bwayo bwabonetse muri RDC na Uganda bwahawe izina rya Bundibugyo.

MINISANTE ivuga ko ubusanzwe virusi ya Ebola yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza kandi yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba.

Ebola irandura cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50%-90% by’abayirwaye

Inzego z’ubuzima zigira inama abantu yo kugira isuku bagakaraba amazi meza n’isabune kenshi kandi bakihutira kujya kwa muganga mu gihe bakwiyumvamo ibimemyetso byayo birimo;umuriro mwinshi, kubabara umutwe, guhitwa cyane kandi kenshi, kubabara imikaya no mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, gutukura amaso, gucika intege no kuribwa mu ngingo, gusesa ibiheri ku mubiri no kuva amaraso ahari umwenge hose.

U Rwanda rwakajije ingamba zo kwirinda Ebola
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE