Koreya y’Epfo: Indege zahagaritswe iminota 35 ngo zidasakuriza abanyeshuri bari mu kizami

Koreya y’Epfo: Indege zahagaritswe iminota 35 ngo zidasakuriza abanyeshuri bari mu kizami

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, Koreya y’Epfo yahagaritse ingendo zose z’indege mu gihe cy’iminota 35, ngo zidasakuriza abanyeshuri bari mu kazamini cya leta gifatwa nk’igikomeye mu gihugu kizwi nka ‘Suneung’ cyangwa CSAT, (College Scholastic Ability Test).

Izo ndege zahagaritswe hagati ya saa moya n’iminota 5 na saa moya na 40, ubwo abanyeshuri barenga ibihumbi 500 bakoraga ikizamini cyo kumva cy’Icyongereza, (listening comprehension) aho byagize ingaruka ku  ndege 140, zirimo 65 mpuzamahanga zari ziteganyijwe kugwa  no guhaguruka muri ayo masaha.

Indege zimwe zabuze aho zururukira zikomeza zizunguruka hejuru y’ikibuga cy’indege mu gihe zari zitegereje ko iyo minota y’ikizamini irangira.

Ikizamini Suneung kimara amasaha 9, gifatwa nk’ikigeragezo cy’ubuzima muri Koreya y’Epfo kubera uburyo kiba gikomeye kandi ni cyo gituma umunyeshuri abona amanota yo kujya muri kaminuza kandi akazabona amahirwe y’akazi byoroshye.

Kikaba ari ikazami cya leta gikorwa buri mwaka kugira ngo abo banyeshuri batoranywe kandi benshi bavuga ko ari cyo kizamini kiba gikomeye mu gihugu.

Icyo kizami gikorwa umunsi umwe gusa mu gihugu kikamara amasaha 9 aho gikorwa n’abakandida barangije amashuri yisumbuye bashaka kujya muri kaminuza.

Koreya y’Epfo yahagaritse ingendo z’indege imonota 35 kubera ikizamini cya leta
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42