Kayonza: Moto itendetse n’imodoka ya WASAC byagonganye hapfa 2 undi arakomereka

Kayonza: Moto itendetse n’imodoka ya WASAC byagonganye hapfa 2 undi arakomereka

Ahagana saa yine (22 h00) z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu babiri yabereye ahitwa i Karitumu mu Kagari ka Rukara mu murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Abitabye Imana ni umumutori wari ufite imyaka 22 n’umugenzi w’imyaka 61, hakaba hanakomeretse undi w’imyaka 35 urembeye mu Bitaro bya Gahini.

Abaturage babonye impanuka iba, bavuze ko imodoka ya WASAC yari ifite umuvuduko mwinshi, igeze mu ikorosi igongana na moto yari ivuye ahitwa ku Kimodoka ijya i Karumba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Nabonye imodoka yihutaga cyane ndetse igeze ahantu hari ikorosi isakirana na moto.”

Kubwimana Andrea yavuze ko impanuka ikimara kuba bababajwe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka ya WASAC yongereye umuriro aracika ku buryo hari impungenge ko adashobora kumenyekana.

Yagize ati: “Birababaje kuba impanuka iba umushoferi ntahagarare ahubwo agahita acika. Ntitwabashije kumenya pulake z’imodoka nibura ngo dutange amakuru ariko twabonye ari iya WASAC.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko impanuka yaturutse ku makosa y’umumotari wari utendetse ndetse n’umushoferi w’imodoka ngo yari yasinze kandi atwaye n’umuvuduko mwinshi.

Yagize ati: “Ni amakosa yabo bombi kuko umumotari yari ahetse abagenzi babiri b’abagabo na we wa Gatatu noneho n’umushoferi w’imodoka yari yasinze kandi atwaye n’umuvuduko urenze urugero.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko umushoferi w’imodoka yafashwe ndetse akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Mukarange.

Yagize ati: “Amakuru avuga ko umushoferi yacitse ntabwo ari yo kuko yafashwe kandi ubu ari kuri Sitasiyo ya Mukarange.”

Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda ko kugira umutekano wo mu muhanda ari inshingano; utwaye ikinyabiziga akubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kwirinda umuduko ukabije, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha ndetse n’uburangare.

Abatwara za moto barasabwa kwirinda gutwara umubare urenze uwo moto yemerewe gutwara no kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe.

Iyi moto yari yahetsweho abantu babiri kandi bitemewe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Eric Nshimiyimana

Nukuri nubwo umumotari yarari mumakosa ariko umushoferi yarafite amakosa arenze nawe akwiye gukorerwa ubuvugizi uyu mushoferi agahanwa byintangarugero kuko birababaje pe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27