Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Karongi: Umwarimu akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri w’imyaka 17, wiga mu wa 2 w’ayisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.

Umwarimu ukorana n’uwo Mbarushimana yabwiye Imvaho Nshya, ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri RIB sitasiyo ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.

Ati: “Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.

 Uwabahohoteye agakurikiranwa, kuko guhabwa utuntu ugaceceka uwaguhohoteye ari wowe ubwawe wahohotewe uba wihemukira.”

Yakomeje asobanura ko uwo munyeshutri uvuga ko afite inda iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 yagerageje kuyihisha akanahisha uwayimuteye, ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya kuri RIB, sitasiyo ya Twumba arega uyu mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi utaka mu mpera z’icyumweru, kumusambanya akanamutera iyo nda. Polisi yahise iza isanga uyu mwarimu mu ishuri yigisha ku wa 12 Ugushyingo, iramutwara.

Imvaho Nshya yanagerageje kuvugana n’abo mu muryango w’uwo mwana, umwe ayitangariza ko uyu mwarimu ashobora kuba yaramushukishije utuntu ahereye ku mibereho ye yo mu rugo.

Ati: “Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.”

Yunzemo ati: “Ntituzi ibyo yamushukishije ngo amutere iyo nda, kuko hari n’igihe yajyaga yinyabya agasanga mwarimu iwe aho atuye  umugore we  adahari, akaba yaranajyagayo  na mbere y’ishyingirwa,t ukabyibaza bikatuyobera, ariko ubwo ikibazo cyageze mu nzego zibishinzwe byose bizamenyekana.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.

Ati: “Ni inkuru yatubabaje cyane iranadutungura kuko uyu mwarimu yashyingiwe byemewe n’amategeko muri Kamena uyu mwaka. Amaze amezi 5 gusa ashyingiwe. Umwana akimutangira ikirego yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.’’

Yemeza ko ibi biganiro bijyanye n’ukwezi k’umuryango byabaye ingirakamaro cyane muri aka karere kuko ari byo uyu mwana yakuyemo icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwe akareka guceceka umwarimu wamuhohoteye akamutera inda, byanakemuye amakimbirane mu miryango.

Avuga ko umwarimu usambanya umwana w’umuyeshuri yakarebereye ari ukubura ubumuntu n’indangagaciro nzima ziranga umurezi nyawe.

Yakomeje ati’’ Nk’ubuyobozi bw’akarere turashimira cyane uyu mwana, nyuma yo kumva ibiganiro,agasobanukirwa uburenganzira bwe, wanze kwihererana iki kibazo no guceceka inyangabirama nk’iyo yihishe mu burezi, akigira kuri RIB kuvuga ihohoterwa yakorewe.”

Yavuze ko,ubuyobozi bw’akarere bukomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwana, ntibimuteshe ishuri, agasaba ababyeyi ye kutamuhutaza ngo ni uko  atwite kuko bigikurikiranwa.

Yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kinahanwa byihanukiriye.

Yasabye abarezi kurera neza batangiza abo barera, asaba ishuri yigaho n’abayeyi be kumuba hafi, akangurira abangavu kugira ubutwari nk’ubw’uyu mugenzi wabo, bakirinda guceceka ababashuka bashaka kubangiriza ejo hazaza habo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08