Karongi: 21 biyise’ Abatahajuru’ bafatiwe mu rugo rw’umuturage bahasengera

Karongi: 21 biyise’ Abatahajuru’ bafatiwe mu rugo rw’umuturage bahasengera

Abagore 17 n’abagabo 4 biyise ‘Abatahajuru’ bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo witwa Munyangeyo Isaacar w’imyaka 74, mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, bahasengera bitemewe, ikaba yari inshuro ya 2 muri uru rugo hafatirwa abahasengera muri ubwo buryo.

Bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano, ubwo ubuyobozi bwari muri gahunda isanzwe yo kureba uko imibereho y’abaturage yifashe n’ibikiyibangamira.

Umuturanyi w’urwo rugo wavuganye na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni ishuro ya 2 rufatirwamo aba bantu biyita abarokore b’abatahajuru, biyomoye ku itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7. Bafashwe ubwo abayobozi bari barugezemo   bari muri gahunda isanzwe y’imibereho myiza y’abaturage. Aba basenga bari bahazindukiye mu rukerera batazi ko hari abayobozi bari bubagwe gitumo, batangira gusenga.”

Yavuze ko bagifatwa bashyikirijwe polisi sitasiyo ya Gishyita ngo baganirizwe, bigishwe neza gahunda za Leta, cyane cyane ko nta n’imwe bubahiriza, bavuga ko batazemera.

Imvaho Nshya yavuganye n’umwe mu badiventisite bo kuri Ngoma aho mu M urenge wa Gishyita, avuga ko babiyomoyeho bahitamo kujya basengera ahandi hatandukanye.

 mu mashyamba,ibihuru cyangwa mu rugo rw’uwemeye kubakira,bavuga ko idini ryabo ari ijambo ry’Imana, batemera gahunda nyinshi za Leta bita iyo mu isi.

Ati: “Ntitwemera insengero kuko zubatse mu Isi, mituweli ni ishyirahamwe kandi amashyirahamwe yo mu Isi yanduye ntitugomba kuyayoboka. Hari abarwara muri bo bakivuza mu mavuriro biyishyuriye 100%, abandi bakavuga ko imiti yo mu nganda zo mu Isi Imana yayibabujije,iyemewe ari iy’ibyatsi.”

Anavuga ko bavuga ko batagira ubayobora wo mu Isi, bose bareshya, umuyobozi wabo ari Umwuka Wera, gusa  abana bo bakemera kubajyana mu mashuri,ariko ko n’ibiryo hari ibyo batarya.

Abaturage b’Umurenge wa Gishyita bavuga ko abafite imyumvire nk’iyi bahari, kimwe no mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, banga kwikingiza n’izindi gahunda za Leta, bananga gusengera ahagaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Niyigena Afisa, yabwiye Imvaho Nshya ko  ubwe yiganiriye na bo bakimara kubafata, akumva bafite imyumvire iteye impungenge.

Ati: “Jye ubwanjye nafashe umwanya wo kubigisha, mbabaza itegeko ry’Imana ribabwira kutubahiriza gahunda za Leta no kutajya mu nsengero kandi Leta n’amatorero bishyirwaho n’Imana, numva ibyo bashubiza bakeneye kwigishwa bihagije bagahinduka.”

Avuga ko bavuga ko ari abatahajuru kuko imitekerereze yabo atari iyo mu Isi.

Ati: “Twahise tubazana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishyita ngo bajyanwe muri Transit center bigishwe indangagaciro z’umuco nyarwanda, banakurwemo iyo myumvire iyobya bafite.’’

Avuga ko usanga umubare munini ari abagore baba bataye abagabo n’abana mu ngo bakiruka inyuma y’ababashuka,bababwira kudakora umuganda n’ibindi bikorwa rusange.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho bumvise abasenga batyo no guhindura imyumvire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42