Ingabo z’u Bufaransa zikomeje ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Bufaransa zikomeje ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, nyuma akomereza mu nama yamuhuje n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika n’Ingabo z’u Rwanda.

Ku wa 19 Gicurasi 2026 kandi, Maj Gen Pascal Ianni yanasuye Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda rihugura abasirikare rya Gabiro. 

Uyu munsi, yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, aho yabaganirije ku mikoranire  y’ingabo z’u Bufaransa ku byerekeranye n’umutekano wa Afurika. 

Ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya gisirikare bushingiye ku masezerano n’ibiganiro bigamije guhuza imbaraga mu by’umutekano, byongeye gushimangirwa binyuze mu nama za Komisiyo y’Ubutwererane ihuje ibihugu byombi. 

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’u Bufaransa zifite komisiyo ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare iterana ku buryo buhoraho, igamije kwagura imikoranire no gusangira ubunararibonye mu by’umutekano.

Impande zombi zikunze kugirana ibiganiro byibanda ku kungurana ibitekerezo no gufatanya mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare ndetse n’amahugurwa.

Ubu butwererane buherekezwa no kwibuka amateka y’u Rwanda; aho nk’itsinda ry’abasirikare b’Abafaransa basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziruruhukiyemo.

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa ushinzwe Ubutwererane bwa Afurika Maj. gen. Pascal Ianni yakirwa mu cyubahiro mu kigo cya gisirikare cya Gabiro
U Bufaransa bwagaragaje ubushake bwo kurushaho kwagura ubutwererane n’u Rwanda mu bya gisirikare
Inzego z’umutekano ku mpande zombi zaganiriye ku butwererane
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42