Rutsiro: Uwatemye insina 175 z’uwo baguze isambu yatawe muri yombi
Nsabayesu Jean Claude w’imyaka 39, wo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango muri ako Karere, akurikiranyweho kwirara mu rutoki rwa Ntamushobora Jean w’imyaka 55, bamaze imyaka irenga 15 baguze isambu agatemamo insina 175.
Hakizimana Venuste utuye muri uyu Mudugudu wa Nyagahinga, yagize ati: “Nsabayesu Jean Claude warerwaga na Nyirakuru yaje kwitwara nabi aramukubita, agiye gufungwa, ku bwumvikane bwe n’umuryango we yari asigaranye, agurisha igice cy’umurima yari yahawe yishyura amafaranga 75 000 yari yaciwe mu gusubiza nyirakuru icyubahiro. Uwo murima waguzwe na Ntamushobora Jean, n’ikayi yaguriyeho n’ubu arayifite arayerekana.’’
Akomeza avuga ko Nsabayesu yaje kujya mu biyobyabwenge arabifungirwa, afunguwe hashize igihe gito asambanya umwana afungwa igihe kirekire, afunguwe ashaka umugore babyaranye abana 2 barananiranwa umugore ajyana abana mu Karere ka Rubavu ari ho baba n’ubu, umugabo asigara wenyine ahinduka umusinzi.
Avuga ko Nsabayesu yabonye muri ibi bihe ubutaka buhenze ashaka uburyo yariganya Ntamushobora uwo murima yamugurishije, avuga ko ari uwe yahawe n’umuryango, atigeze awumugurisha. Ntamushobora akavuga ko yawumugurishije n’umuryango we wose uhari, akanerekana ikayi yawuguriyeho.
Ati: “Byakomeje kuzana amakimbirane, Nsabayesu nk’aho yagannye ubuyobozi ngo yerekane ko umurima atawugurishije, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026, amaze gusinda afata umupanga ajya mu rutoki uwawuguze yateyemo ararutemagura. Twabaze insina 175 yatemye hariho iziriho ibitoki bikuze, iziriho imyano, zose yatemaga.’’
Yongeyeho ati: “Nyir’ugutemerwa insina yatabaje uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa inzego z’umutekano zamutwaye, uwahohotewe asabwa kujya kuri RIB gutanga ikirego.”
Ayinkamiye Zebrie utuye mu Kagari ka Sure, yabwiye Imvaho Nshya ko urugomo nka ruriya rutakwihanganirwa. Yagize ati: “Umujinya nk’uriya w’umuranduranzuzi ntukwiye. Asanzwe azi ko ahora afungwa kubera ibyaha afatirwamo, azi ko isambu yayigurishije ku manywa y’ihangu kubera nanone ibyaha byo gukubita nyirakuru yari yakoze, none aniraye mu nsina z’uwo yagurishije arazitemaguye ngo isambu ni iye.’’
Yungamo ati: “Si igisubizo ashatse, yikururiye ibibazo kurushaho. Insina yangije ntizatungaga uwo yazangirije gusa, zatungaga benshi. Nahamwa n’icyaha azahanwe by’intangarugero rwose buriya ni ubugome bukabije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre yemeje ko nyir’ugutema izo nsina yatawe muri yombi.
Ati: “Ni amakimbirane ashingiye ku butaka yamuteye kumutemera insina. Umwe avuga ko ari ubwe mu gihe undi yerekana ko yabuguze. Ntiyagombaga kumutemera insina kuko zaratewe zirinda zikura undi ahari ntiyimutse. Ni igikorwa cy’urugomo kwangiza imyaka. Yashyikirijwe ubutabera ngo abiryozwe. Afungiye kuri sitasiyo ya Gihango.’’
Yavuze ko iyo uwo mugabo yumva koko afite uburenganzira kuri iyo sambu atari guca inzira yo gutema imyaka iteyemo. Yari kugana ubuyobozi bukabakiranura. Yibukije abaturage kumenya ko ubuyobozi bubereyeho kubakemurira ibibazo, bareke guca inzira yo gushaka kubyikemurira bateza ibirenzeho.