Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga – Fatakumavuta

Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga – Fatakumavuta

Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku izina ‘Fatakumavuta’ kuri ubu uri mu Igororero rya Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere, yagaragaje impungenge z’abamwiyitirira bagasaba abantu amafaranga.

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya ubwo yari mu Igororero rya Nyarugenge aho yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye na gahunda z’ubuhuza zatangijwe muri iri gororero na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje impungenge aterwa n’abakomeje kumwiyitirira.

Yagize ati: “Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga kandi mu by’ukuri si njye uba uyasaba cyane ko ntaho mpurira na telefoni.”

Akomeza avuga ko afunze kandi ko n’abamuzi bazi neza aho aherereye bityo ko ntawe ukwiye gushukwa n’abamwiyitirira ngo atange amafaranga yizera ko ari ubufasha ahaye Fatakumavuta.

Mu magambo ye yivugiye ko azarangiza ibihano bye mu kwezi kwa Mata umwaka utaha wa 2026 bityo ko azongera agahura n’abafana be cyane ko ngo abakumbuye.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Yahamijwe ibyaha birimo ibyo gukangisha gusebanya, gutangaza makuru y’ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42