Gatsibo: Ibyuzi by’amazi y’amatungo byatezaga impanuka byatangiye kuakirwa
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo baravuga imyato gahunda yo kubakira no kuzitira ibyuzi by’amazi y’amatungo (dam sheets) kuko byatezaga impanuka aho bamwe bagiye bahasiga ubuzima bagiye kuvoma n’amatungo ashotse akarohama.
Aba baturage bavuga ko uyu mushinga watangiye mu gihe bibuka abantu barindwi bahatakarije ubuzima ndetse n’amatungo yabo akarohamamo bigateza aborozi ibihombo bikomeye.
Ibi bikorwa biri gukorwa ku nkunga y’Icyiciro cya kabiri cy’Umushinga wo guteza imbere umusaruro w’Umukamo (RDDP II), ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Mu bice bitandukanye by’Akarere, cyane cyane ahakorerwa ubworozi, ibi byuzi byari bisanzwe bifite inkombe zitarinzwe neza, ku buryo byatezaga impanuka za hato na hato. Abaturage bavuga ko hari abantu benshi bahaburiye ubuzima, abandi bagakomereka, mu gihe inka na zo zajyaga zirohamamo.
Umworozi witwa Muyambe Peter wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko iki kibazo cyari kimaze igihe kinini gihangayikishije abaturage.
Yagize ati: “Hari abantu barindwi bamaze kurohama muri aya mazi. Bamwe bajyaga kuvoma bakagera ahari amazi meza hagati mu kidamu bakanyerera bakagwa. Hari n’aborozi bakurikiranaga inka zabo zabaga zigiye kurohama na bo bakarohama. Kuba ubu ibi byuzi biri kubakwa neza kandi bizitiwe biraduha icyizere cy’umutekano.”
Akomeza avuga ko n’amatungo yabo yajyaga ahura n’ingaruka zituruka kumiterere y’ibi byuzi, kuko hari ubwo yaburaga yarohamye no kuyakuramo bikaba ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Iyo inka yinjiye ahantu hahanamye cyane kuyikuramo byabaga ikibazo. Ubu turizera ko ibi bikorwa bizatuma ayo makuba agabanyuka cyangwa akarangira burundu.”
Mukandayisenga Béatrice na we wororera muri aka gace, avuga ko usibye ikibazo cy’impanuka, abaturage bahuraga n’ikibazo cy’amazi mabi.
Yagize ati: “Aya mazi ni yo twifashishaga mu mirimo myinshi yo mu rugo kuko hano amasoko ari make cyane. Ariko wasangaga amazi yanduye kubera ko abantu n’amatungo bayakoresha hamwe. Ibi byuzi nibimara kubakwa neza bizadufasha kubona amazi meza kandi mu buryo bworoshye, ndetse n’umutekano wacu ube ubungabunzwe.”
Abaturage badafite amatungo bo bavuga ko kujya kuvoma muri ibi byuzi byari akazi gakomeye kandi karimo ibyago byinshi.
Umwe muri bo baturage witwa Nyirahabimana Vestine, avuga ko buri munsi kujya kuvoma byabasabaga kwitwararika cyane.
Yagize ati: “Twajyaga kuvoma tugatinya cyane. Hari aho wasangaga inkombe zisenyuka cyangwa zinyerera. Abana n’abagore ni bo byibasiraga cyane. Twumvaga inkuru z’abarohamye cyangwa abakomerekeye muri ibi byuzi. Kuba ubu biri kubakwa neza ni inkuru nziza ku baturage bose.”
Sekanyange Leonard, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko ikibazo cy’umutekano muke kuri ibi byuzi cyari kizwi kandi gihangayikishije, ariko ubuyobozi bwishimira ko kirimo gushakirwa umuti urambye.
Akomeza avuga ko ibi bikorwa bidafitiye akamaro aborozi gusa, ati: “Intego ntabwo ari ugufasha amatungo kubona amazi gusa. Turashaka no kurinda ubuzima bw’abaturage, guteza imbere isuku n’isukura ndetse no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kubona amazi mu buryo burambye. Ibi bikorwa nibiba birangiye, abaturage bazaba bafite amazi meza kandi impanuka zajyaga zibaho zizaba zagabanyutse cyane.”
Umushinga RDDP II w’imyaka itandatu (2023-2030), washowemo miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (miliyari zisaga 146 z’amafaranga y’u Rwanda), ikaba igamije kugabanya ubukene no kunoza imirire binyuze mu bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku mukamo n’amasoko yawo mu Turere 27 tw’u Rwanda.




