FERWAFA yashyizeho Umukozi ushinzwe gushaka impano z’abato

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyizeho Umwongereza Nicholas De Long nk’ushinzwe Iterambere ry’Abakiri bato.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yakiriye uyu mugabo mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato.

Azafatanya n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, bashyireho uburyo buhamye bwo kuvumbura abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bafite impano, kubatoza no kubafasha kuzibyaza umusaruro.

De Long afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A azwiho ubunararibomye mu gushaka impano z’abato, kuziteza imbere ndetse no gutoza.

Yanyuze mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza arimo Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers na Norwich City; Aris FC yo mu Bugiriki n’amakipe y’Igihugu y’u Buhinde.

Umwongereza Nicholas De Long yagizwe umukozi ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’abakiri bato mu Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE