Dutemberane mu Igororero rya Nyanza, ahagororerwa n’abanyamahanga (Video)
Igororero Mpuzamahanga rya Nyanza riherereye mu ibanga ry’umusozi wa Mpanga mu Karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo rikaba ritagororerwamo Abanyarwanda gusa ahubwo ririmo n’abagororwa baba bazanywe kugororerwa mu Rwanda baturutse no mu bindi bihugu bitandukanye.
Ni igororero kandi rigororerwamo ab’amazina akomeye bagize uruhare mu byaha bitandukanye birimo ibya Jenoside n’ibindi byaha bisanzwe. Aha ni na ho hagororerwa Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2016, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi byibasiye inyoko muntu.
Nk’uko Umunyarwanda yavuze ko utigereye ibwami abeshywa byinshi, imibereho y’Igororero rya Nyanza kimwe n’andi magororero yo mu Rwanda itandukanye n’uko abaturage basanzwe bayitekereza. Iyo urebye ku gice cy’imibereho n’imyidagaduro y’umugororwa mu buzima bwe bwa buri munsi, Igororero rya Nyanza ribarizwamo imyidagaduro itandukanye bitewe n’aho buri wese yisanga.
Bakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru (football), basketball, volleyball, igisoro, amakarita n’agati, nk’umwe mu mikino inakundwa cyane mu magororero. Kimwe no mu yandi magororero abagororwa bagira umwanya uhagije wo kwidagadura buri wese ajya mu myidagaduro yisangamo, reka duhere ku bidagadurira mu mupira w’amaguru (Football).
Muri iri gororero rya Nyanza bagira amakipe ya Football agera ku munani, buri mwaka bakagira amarushanwa aherekezwa n’igikombe kugira ngo harebwe ikipe ihiga izindi mu buhangange. Ayo makipe arimo iyitwa Bolton, Inararibonye y’abasaza, Imbanzirizarugamba, Urumuri, Onze Volontaire, Mapinduzi iterwa inkunga n’abanya Sierra Leone dore ko inakinamo abagororwa baturutse muri icyo gihugu, na RCS FC ikipe y’abakozi b’igororero.
Dunia Sultan Pabro afatanije na Hategekimana Bernard wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru Kamarampaka, ni bo bayobozi b’impuzamashyirahamwe iyobora imikino n’imyidagaduro muri iri gororero.
Dunia Sultan avuga ko bahabwa umwanya uhagije wo kwidagadura, ati: “Umugororwa hano muri iri gororero aba afite amahitamo y’imyidagaduro yumva yifuza, ushaka kubyina arabikora, ushaka gukina Football, Basketball, Volleyball buri wese bitewe n’ikimunyuze, by’umwihariko rero dutegura amarushanwa igororero na ryo rikadushakira ibikombe duhatanira ibyo bikadutera umurava ndetse bigatuma dukunda kwidagadura dore ko ari imwe mu ntwaro zidufasha kubaho neza muri ubu buzima turimo.”
Bucyanayandi Félix, umunyamakuru w’igororero ndetse akaba anakina umukino w’igisoro, na we yagize ati: “Iyi myidagaduro idufasha kuruhuka mu mutwe, kwisanzura no kutihuguraho ngo usange umuntu yaheranwe n’ubwigunge cyangwa se agahinda gakabije bitewe no kutiyakira.”
Umuyobozi w’Igororero rya Nyanza SSP (Senior Superintendent) Alain Gilbert Mbarushimana, avuga ko Siporo n’indi myidagaduro ari imwe muri gahunda zo kugorora. “Bifasha abagororwa gusabana, kwikura mu bwigunge ndetse no kugira ubuzima buzira umuze.
By’umwihariko nkanjye ndi umukinnyi wa Football nakinnye no mu Ikipe y’Igihugu biranyorohera kwifatanya na bo, ibi biradufasha cyane mu kubagororora no kubategura gusubira mu buzima busanzwe iyo basoje ibihano byabo.”
Si imikino y’amaguru gusa igira amarushanwa no mu mikino y’amaboko, Karate na Taikondo, igisoro amakarita, agati, imbyino gakondo n’izigezweho, ubuhanzi n’ubugeni butandukanye byose bigira amarushanwa ndetse abatsinze bagahabwa ibikombe. Aha bafite Orchestre ibica bigacika yahanze indirimo ikunzwe na beshi izwi nka “Mpanga.”
Amashusho akurikira aragutembereza wihere ijisho imibereho y’abari muri iri gororero ryashinzwe mu mwaka 2022.



























