CAN 2023: RDC yasezereye Misiri, isanga Guinea-Conakry muri ¼

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasezereye Misiri kuri penaliti 8-7 mu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Guinea-Conakry itsinda Guinea Equatorial igitego 1-0, zombi zibona itike ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire.

Ku Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2024, ni bwo hakomeje gukinwa imikino ya 1/8 y’Igikombe cy’Afurika. 

Umukino wabereye kuri Stade Laurent Pokou mu Mujyi wa San Pédro, watangiranye ingufu nyinshi cyane kuko RDC na Misiri zombi zageze imbere y’izamu mu minota ibiri ya mbere nubwo nta gitego zahaboneye.

Mu minota 10, Misiri yagerageje kugera imbere y’izamu kenshi ishaka igitego cya kare ariko ba myugariro ba RDC ari bo Chancel Mbemba na Batubinsika Dylan babera ibamba Hamdi Fathi na Ahmed Hegazy.

Rutahizamu wa RDC Meschack Elie yazamukanye umupira wenyine ndetse aninjira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 23 ariko myugariro wa Misiri, Ahmed El Fotouh araryama amubuza gutera mu izamu.

RD Congo yafunguye amazamu mbere muri uyu mukino ku munota wa 38, afunguwe na Meschack Elie waherejwe umupira na Yoane Wissa wakinanye neza na Arthur Masuaku.

Mu mpera z’igice cya mbere, Dylan Batumbinsika yakoze ikosa bituma umusifuzi, Abongile Tom ajya kureba ku mashusho ya VAR atanga penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura cya Misiri cyinjijwe mu izamu na Mostafa Mohamed ku munota wa mbere muri itandatu y’inyongera kuri 45.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko anganya igitego 1-1.

Umutoza Mukuru wa Misiri, Rui Vitoria, yatangiye igice cya kabiri ahita akora impinduka, aho yashyize mu kibuga Mohamed Hamdi agakuramo Ahmed El Fotouh.

Amakipe yombi yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri, abakinnyi bayo nka Trezeguet wa Misiri na Cedric Bakambu wa RDC bagerageza uburyo bw’ibitego.

Mu gihe amakipe yombi yari yagabanyije umuvuduko akina ibidasanzwe, umutoza wa RDC Sébastien Desabre, yaboneyeho gukura mu kibuga myugariro Batubinsika washoboraga kubona umutuku ashyiramo Henoc Inonga ku munota wa 65.

Nyuma y’izi mpinduka abakinnyi ba Misiri bihariye umupira bahererekanya neza mu kibuga hagati ariko batinjira mu rubuga rw’amahina rwa RDC rwari rurimo abakinnyi benshi basa n’abasubiye inyuma kugarira.

Nubwo yihereranaga umupira ariko amakipe yombi yaranzwe no gukora amakosa menshi mu mpera z’umukino kuko iminota 90 yarangiye hamaze gutangwa amakarita y’umuhondo arindwi ku mpande zombi.

Umukino wongeweho iminota itandatu ariko irangira nta n’imwe ibonye igitego, zijya kwitegura gukina inyongera y’iminota 30.

Ku munota wa 94, Silas winjiye mu kibuga asimbuye Wissa yazamukanye umupira yagombaga kuremamo uburyo bw’igitego mu rubuga rw’umunyezamu Gabaski, ariko awiha nabi arawamburwa.

Misiri byayikomeranye bigeze ku munota wa 97 kuko yahawe ikarita itukura yeretswe Mohamed Hamdi, wari ukoze ikosa rihanishwa iya kabiri y’umuhondo.

RDC yaboneyeho umwanya wo gusatirana imbaraga ku buryo yakiniye umupira mu kibuga cya Misiri ndetse igerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina ngo ishake igitego. Iminota 120 yarangiye RDC itayibyaje umusaruro hitabazwa penaliti.

Mostafa Mohamed wa Misiri na Arthur Masuaku wa RDC bahushije penaliti za kabiri, bihumira ku murari ku ya cyenda ubwo Gabaski yakubitaga umutambiko w’izamu.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya RDC itsinze iya Misiri kuri penaliti 8-7 nyuma yo kunganya igitego 1-1, igera muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Guinea yasezereye iya Guinée Équatoriale ku buryo bugoranye kuko yayitsinze igitego 1-0. Iki ni igitego cyabonetse ku munota w’inyongera (90+8) cyinjijwe na Mohamed Bayo.

Usibye gutsindwa ku munota wa nyuma, Guinée Équatoriale yabonye ikarita itukura ku munota wa 55 ndetse inahusha penaliti ku wa 68 yari itewe na rutahizamu ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa, Emilio Nsue.

Muri 1/4 , RDC izahura na Guinea-Conakry mu mukino uteganyijwe tariki 2 Gashyantare 2024 saa  yine zijoro.

Kuri uyu wa Mbere harakomeza imikino ya ⅛ aho Cap Vert izakina na Mauritania saa moya z’umugoroba, mu gihe Sénégal izakina na Côte d’Ivoire izaba iri imbere y’abafana bayo benshi saa nyine  22:00.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE