Basketball: APR WBBC yatsinze REG WBBC yegukana igikombe cya zone 5

Basketball: APR WBBC yatsinze REG WBBC yegukana igikombe cya zone 5

APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 82-71 yegukana igikombe cy’imikino y’Akarere ka gatanu ku nshuro ya mbere mu mateka.

Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’impande zombi wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Ugushyingo 2025 i Nairobi muri Kenya aho iri rushanwa ryari rimaze icyumweru rikinwa.

APR WBBC yatangiye neza umukino abarimo Destiney Promise Philoxy na Yacine Diop batsinda amanota. Agace ka mbere iyi kipe iyoboye n’amanota 22-12.

REG WBBC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Faustine Mwizerwa, Kadidia Maiga batsindaga cyane ndetse hasigaramo amanota abiri y’ikinyuranyo (28-26).

Habura iminota ibiri, APR WBBC yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Lucas na Assouma Uwizeye bituma isoza igice cya mbere ikomeje kuyobora umukino n’amanota 40-28.

Mu gace ka gatatu, REG WBBC yongeye kugarukana imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo abarimo Kristina King na Byukusenge Gloriose bakorera mu ngata Kayana ndetse kiba (47-44).

Habura amasegonda atanu gusa Kamba Diakite yatsinze amanota abiri kuri Lance bituma APR WBBC isoza aka gace ka gatatu ikomeje kuyobora umukino n’amanota 59-57.

Mu gace ka nyuma, ikipe y’ingabo yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Italee Lucas, Assouma Uwizeye na Kamba Yoro watsindaga amanota menshi cyane.

Umukino warangiye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 82-71, yegukana igikombe cya Zone 5 ku nshuro ya mbere mu mateka.

Uretse gutwara igikombe, APR WBBC yahagaritse urugendo rw’imikino 10 yari imaze itsindwa na REG WBBC mu marushanwa yose.

Amakipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya ‘‘Africa Women Basketball League’ izahuza amakipe 10 yo hirya no hino kuri uyu mugabane, izabera i Cairo mu Misiri guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.

Assouma Uwizeye azamukana umupira
Abanyarwanda baba muri Kenya bari baje gushyigikira aya makipe
Kayana Traylor ahanganye na Destiny Philoxy
Italee Lucas ni umwe mu bakinnyi byafashije APR WBBC kwitwara neza muri iri rushanwa
Umutoza Mushumba Charles yahesheje APR WBBC igikombe cya zone 5
Italee Lucas yishimira amanota atatu yatsinze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48