MINALOC yihanganishije umuryango wabuze uwabo hasozwa ibirori byo kwiyamamaza

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu gihe habaye umuvundo ku muryango abantu basohokeragamo hasojwe ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Karere ka Rubavu.

Ubwo butumwa bwashyizwe na MINALOC kuri X yayo kuri iki Cyumweru ku itariki ya 23 Kamena, ubwo umuntu umwe yitabye Imana abanda bagera kuri 37 bagakomereka mu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.

Yagize iti: “Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu”.

Iryo tangazo ryungamo ko uyu munsi, kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.

MINALOC ikomeza ivuga ko ikipe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko, ku bw’ibyago, umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi 37 bakomeretse.

Iti: “Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye”.

MINALOC yaboneyeho gusaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE