Intumwa z’Ingabo za Uganda (UPDF), ziyobowe na Maj Gen Felix Busizoori, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, zasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano wa gisirikare hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye hagati ya UPDF na RDF.
Muri uru ruzinduko ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, izi ntumwa zagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga Mubarakh, mu ruzinduko,baganira ku bibazo bihuriweho n’impande zombi ndetse n’akamaro ko kubikomeza hagati y’izi nzego zombi z’ingabo.
Uru ruzinduko rwanaranzwe kandi n’ibiganiro ku mpande zombi byahuje intumwa za UPDF n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Iyo nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurushaho gushimangira umubano usanzweho no kureba uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwakomeza kwagurwa no kunozwa.
Maj Gen Felix Busizoori yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye yo kuvugurura umubano umaze igihe kirekire uri hagati ya UPDF na RDF, no kongera gushimangira intego z’ibihugu byombi yo guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere, ndetse n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage bo muri ibyo bihugu.
Yagize ati: “UPDF na RDF bifitanye umubano umaze igihe kirekire. Twaje kuvugurura ubwo bufatanye bufite akamaro gakomeye ingabo z’ibihugu byombi zimaze igihe zifitanye. Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage batuye ku mpande zombi z’imipaka ihuriweho. Twaziganiriyeho kandi twemeranya ku cyerekezo cy’ibizakorwa.
Yagize ati: “Tumaze gutangira ibikorwa bihuriweho n’abasirikare ndetse n’abaturage muri Uganda no mu Rwanda, kandi byatumye ubufatanye bwacu burushaho kunoga.”
Uru ruzinduko rwanaranzwe kandi n’inama y’impande zombi yahuje intumwa za UPDF n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Iyo nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurushaho gushimangira umubano usanzweho no kureba uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwakomeza kwagurwa no kunozwa.
Intumwa za UPDF zananasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yavuze ko uru ruzinduko rwongeye gushimangira ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwo gukomeza umubano n’ubufatanye bukomeye hagati yazo n’izindi ngabo z’ibihugu by’inshuti, hagamijwe guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE