Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirerere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi.
Meteo Rwanda igaragaza ko impuzandengo y’imvura iteganya kugwa iri hagati ya milimetero (mm) 85 na 350, ikaba iri hejuru ya milimetero 76 na 278 isanzwe igwa by’umwihariko mu bice bibiri by’uku kwezi, mu gihe mu gice cya gatatu cy’uku kwezi hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gice.
Meteo Rwanda ihamya ko nubwo muri rusange hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo, imvura iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo, izaba iri hejuru gato y’impuzandengo.
Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350 iteganyijwe henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi, ibice byo hagati n’iby’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi ndetse n’ibice by’amajyaruguru by’Akarere ka Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 185 na 250 iteganyijwe mu Karere ka Musanze, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, ibice bisigaye by’Akarere ka Nyaruguru, ibice byinshi by’Uturere twa Gakenke, Burera na Huye, ibice by’amajyepfo n’uburengerazuba by’Akarere ka Gisagara, ibice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Muhanga, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyanza na Ruhango hamwe n’ibice bito by’amajyaruguru by’Akarere ka Rulindo.
Imvura iri hagati ya milimetero 135 na 185 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru uretse ibice bito by’amajyepfo by’Akarere ka Gicumbi; iteganyijwe kandi mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyagatare na Bugesera ndetse n’ibice by’amajyaruguru y’uburengarazuba by’Akarere ka Gatsibo. Ahasigaye mu Gihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 85 na 135.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga) uteganyijwe mu bice byo hagati by’Akarere ka Karongi, ibice by’uburasirazuba by’Uturere twa Rutsiro na Rubavu, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Kirehe, uteganyijwe kandi mu bice by’amajyepfo by’Akarere ka Ngoma, ibice by’amajyepfo y’uburasirazuba by’Akarere ka Muhanga, ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’ibice bito by’amajyaruguru by’Akarere ka Ruhango.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi) uteganyijwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Burera na Nyamasheke, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Gakenke, Muhanga na Rubavu, ibice by’uburasirazuba by’Uturere twa Ngororero, Nyabihu, Kamonyi na Musanze, ibice by’uburasirazuba n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Rusizi, ibice by’Amajyaruguru by’Akarere ka Rwamagana, ibice by’amajyepfo by’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi ndetse n’ibice bito by’amajyepfo y’uburasirazuba by’Akarere ka Rulindo.
Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo).
Ubushyuhe buteganyijwe
Ahazashyuha kurusha ahandi mu Gihugu hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30, ni mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Ngoma, ibice bito by’uburengerazuba n’iby’amajyaruguru by’Akarere ka Kirehe, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama.
Ibice by’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu, ni byo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.
Ubushyuhe bwo hasi buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12, buteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu, ibice by’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze, ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyepfo n’uburengerazuba by’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’ibice by’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi.
Ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Rwamagana na Bugesera, ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Ngoma, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama nibyo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 19.
Meteo Rwanda irasaba Abaturarwanda gukurikiza inama bagirwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse n’izindi nzego z’umurimo, hagamijwe kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura irimo umuyaga mwinshi iteganyijwe muri uku kwezi.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE