Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike y’Urubyiruko (Dakar 2026 Youth Olympic Games), uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Abdoulaye Wade.
Perezida Kagame aritabira uyu muhango ari kumwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, n’abandi bayobozi batandukanye.
Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), ihuza abakinnyi bakiri bato bafite impano, ahanini bari hagati y’imyaka 15 na 17, bakarushanwa mu byiciro bitandukanye bya siporo. Igamije guteza imbere indangagaciro za Olempike zirimo kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana no gushyira hamwe.
U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazitabira amarushanwa mu byiciro bitanu birimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Imikino izabera mu mijyi itatu ya Sénégal ari yo Dakar, Diamniadio na Saly, ikazageza ku wa 13 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi bagera ku 2.700, bazahatanira imidari mu byiciro 25 bya siporo, aho hazatangwa imidari mu byiciro 153.
Sénégal ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye ibirori by’imikino Olempike, bikaba ari n’umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Afurika rugenda rwiyongera mu ruhando mpuzamahanga rwa siporo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE