Amatora: Imbamutima z’urubyiruko rwishimiye kwitorera abaruyobora

Amatora: Imbamutima z’urubyiruko rwishimiye kwitorera abaruyobora

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko bishimiye kwitabira amatora y’inzego zibahagarariye, bavuga ko ari uburyo bwo kwihitiramo abayobozi bazajya babavuganira no kubafasha kubona serivisi zibafasha kugera ku iterambere bifuza.

Ni amatora y’inzego z’ibanze yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, akomereza ku rwego rw’Akagari, aho hatowe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, ndetse n’abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore.

Hatowe kandi abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye (urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore) ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.

Urubyiruko Imvaho Nshya yasanze kuri site zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bavuze ko bishimiye kugira uruhare mu guhitamo abayobozi babahagarariye, bakaba bizeye ko bazafatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.

Nsekanabo Gilbert, yavuze ko kwitabira amatora ari ingenzi kuko bituma abaturage bagira uruhare mu guhitamo abo bakeneye ko babavuganira.

Ati: “Nishimiye kuba natoye kuko serivisi nkenera mpura na bo kenshi hari igihe rero ubasanga bakagufasha ubwo kubatora ni ingenzi.”

Yasabye ko abayobozi batowe bazita ku bibazo by’abafite ubumuga, bakabakorera ubuvugizi, by’umwihariko abafite ikibazo cyo kutabona inyunganirangingo kugira ngo bakazihabwa.

Kwizera Ivan yavuze ko yitabiriye amatora azi neza akamaro kayo, ashimangira ko gutora abahagarariye urubyiruko bizabafasha gukomeza gufatanya n’abakuze mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Umuntu utorwa akajya mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ni ukutuvuganira tukarwanya ubushomeri kuko hari ukuntu tuba dufite ibitekerezo ariko tukagira imbogamizi z’uko nta mafaranga nta gishoro, hakaba haboneka umwanya ku buryo iyo mishanga yumvwa bakareka ko ishobora yatezwa imbere.”

Yashishikarije urubyiruko bagenzi be gukomeza kwitabira amatora n’ibindi bikorwa bya Leta, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Bizimana Jean Claude na we yavuze ko kwitabira amatora ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rugira uruhare mu guhitamo abazaruhagararira, bityo rukarushaho kubona serivisi zarwo ku gihe.

Ati: “Urubyiruko ni ngombwa ku rujya mu buyobozi kuko natwe iyo tugiye mu buyobozi bidufasha guhangana n’ibibazo. Nk’ubu hari gahunda Leta yashyizweho yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga; iyo rero twitabiriye ibikorwa bya Leta bidufasha gufata iya mbere mu bikurwanya.”

Ku wa 7 Ugushyingo 2026 ni bwo hazaba amatora y’Abajyanama ku rwego rw’Umurenge baturuka mu byiciro  byihariye. Hazaba kandi amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umurenge, amatora y’Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagize Inama  Njyanama y’Umurenge.

Kuri uwo munsi kandi nib wo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere.

Ibi bikorwa bizakomeza kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026, bivuze ko abakandida bazaba bafite iminsi 15 yo kwiyamamaza.

Ku wa 14 Ugushyingo hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.

Ku wa 17 Ugushyingo hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by’abagore.

Ku wa 21 Ugushyingo hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu gihe ku wa 24 Ugushyingo hazatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere.

Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa 28 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, naho ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwe abagize izi Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

Abayobozi bazatorerwa izi nzego z’ibanze bazaba bafite manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

Batoraga bajya inyuma y’umukandida bahisemo kuri buri cyiciro gitorerwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yabonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda itsinda Etincelles FC 31 Ukwakira 2026 Saa 18:17
  2. Amatora: Abagore n’abafite ubumuga bishimira ijambo bahawe mu nzego zifata ibyemezo 31 Ukwakira 2026 Saa 15:41
  3. Umuhanzi Rwagasore yatangaje icyamuteye guhimba indirimbo ‘Nizeye’ 31 Ukwakira 2026 Saa 15:00
  4. Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za ‘Nikeleyeri’ 31 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  5. Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel 31 Ukwakira 2026 Saa 11:59