Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye byibanze ku bibazo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi ndetse n’uruhare rwa Afurika mu kwakira amarushanwa akomeye ya siporo.
Ibi biganiro byabereye i Dakar muri Senegal kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Itangazo rigira riti: “Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, i Dakar. ibiganiro byabo byibanze ku bibazo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, inzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal ndetse n’uruhare rugenda rwiyongera rwa Afurika mu gutegura no kwakira amarushanwa akomeye ya siporo.
Nyuma y’ibi biganiro, Perezida Faye yaherekeje Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Léopold Sédar Senghor, ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri Sénégal.
Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Umubano hagati y’u Rwanda na Senegal umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye bwa dipolomasi n’ubw’ubukungu.
Mu 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade i Dakar, Umurwa Mukuru wa Senegal, ibintu byafashije kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mubano wakomeje gushimangirwa n’inzinduko abayobozi b’ibihugu byombi bagiriye i Kigali n’i Dakar.
Mu Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku gushimangira umubano no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri urwo ruzinduko, rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye, arimo ayo gukuriraho visa abafite pasiporo zisanzwe, iz’abadipolomate n’iz’abakozi ba Leta bari mu butumwa bw’akazi.
Andi masezerano yari ajyanye n’ubufatanye mu buhinzi, ubuzima, igenamigambi no gukurikirana gahunda z’iterambere, ndetse n’imikoranire mu bijyanye n’amagororero.
Ku wa 7 Ukwakira 2026, ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano basinyanye amasezerano 11 agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zirimo politiki, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’ubutabera.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE